Menya uko instinzi ya Donald Trump yunguye abaherwe 10 ba mbere ku Isi.
Nyuma y’uko Donald Trump atorewe kongera kuba umukuru w’igihugu wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abaherwe ba mbere 10 ku Isi bungutse miliyari 64, by’umwihariko Elon Musk washyigikiye kuva ku munsi wa mbere w’ibikorwa by’amatora yunguka miliyari $26.5.
Ku wa gatatu w’iki Cyumweru, nta kindi cyavugwaga uretse amatora yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho byarangiye Donald Trump ariwe wegukanye intsinzi, bituma yongera kuba perezida W’Amerika nyuma y’uko yayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’ 2016 kugera mu mwaka w’ 2020.
Ikinyamakuru cya Bloomberg’s Billionaire Index dukesha iy’inkuru cyatangaje ko “umunsi wa matora muri Amerika wasize abaherwe ba mbere binjije asaga miliyari $ 64, ku munsi umwe gusa wabayeho amatora.”
Kinavuga ko uwungutse cyane muri iyi minsi ya matora ko ari Elon Musk umwe mu bafana bakomeye ba Trump, aho umutungo we wazamutseho miliyari $26.5 ukagera kuri miliyari $290.
Umutongo wa Jeff Bezos wasize Amazon yazamutseho miliyari $7.1 nyuma y’icyumeru amaze afashe icyemezo cyo kudashyigikira Kamala Harris. Larry Ellison, washinze Oracle kandi ishyigikiye Trump, nawe umutungo we wazamutseho miliyari $5.5 ku wa gatatu.
Abandi bungutse muri iyi minsi barimo abayobozi ba Microsoft, Bill Gate na Steve Ballmer, abayobozi ba Google, Larry Page na Berkshire Hathaway, Warren Buffett. Nubwo aba banyamafaranga bose batashyigikiye umukandida uwo ari we wese muri uyu mwaka, mu bihe byashize bagiye bavuga amagambo yo gushyigikira umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate.
Bloomberg yavuze ko ari ubwa mbere kuva mu mwaka w’ 2012 habayeho kwiyongera kwinyungu ku munsi umwe. Ibi byatumye benshi bayoboye ibigo bitandukanye bavuga ko bibaha icyizere ko kuri iyi manda ya Donald Trump ubucuruzi bugiye kongera kuzamuka.
Michael Block, umuyobozi wa AgentSmyth yagize ati: “Hari icyizere n’ihumure rikomeye ko hagiye kubaho politiki ifasha ubucuruzi no koroshya imisoro, cyane nyuma yo gutsinda inteko ishinga mategeko kw’Abarepubilikani.”
Si aba baherwe gusa bungukiye mu ntsinzi ya Donald Trump ahubwo na nyiribwite nawe yabyungukiyemo . Nyuma y’uko CNN yari imaze gutangaza ko Donald Trump yatsinze amatora, imigabane y’urubuga Truth Social rwa Donald yazamutseho 30%.
Imigabane ye ingana na miliyoni 114.75 ifite agaciro ka miliyari $5.3 mu buryo bw’igihe gito hashingiwe kuri izo nyungu zajeho nyuma y’amatora. Ni mu gihe mbere yari miliyari $3.9 ubwo isoko ry’imari ryafungwaga ku munsi w’amatora.
Do any supplements, like Nervive, help with nerve pain, like sciatica or diabetic neuropathy priligy otc
PubMed 3521955 priligy buy