Mikenke: Uwari wavuzwe ko yapfuye yagarutse iwe ari muzima
Makyambe Mishembe Laurent uwo byavugwaga ko yapfuye nyuma y’uko ashimuswe n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri iki cyumweru turimo, yagarutse iwe mu Mikenke ari muzima.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 08/09/2025, ni bwo Makyambe yashimuswe n’abasirikare ba FARDC.
Icyo gihe byavuzwe ko abamushimuse bamujanye uruhande rwa Point Zero, ahari ibirindiro by’ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Bikavugwa ko azira gushyigikira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 birwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Nyuma yabwo kandi haje andi makuru avuga ko hatoraguwe umurambo we, kandi ko wasanzwe mu bice byo kuri Point Zero, ndetse ko ugaragaza ko yishwe arashwe.
Hejuru y’ibyo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/09/2025, uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 60 y’amavuko, yagarutse iwe mu Mikenke ari muzima, aho yanabwiye n’umuryango we ko yarafunzwe n’Ingabo z’iki gihugu, kandi ko zari zimufungiye kuri Point Zero.
Uwaduhaye ubu buhamya yagize ati: “Makyambe nyuma y’aho yaramaze iminsi itatu yaraburiwe irengero, yagarutse iwe mu rugo
Yavuze ko yarezwe na Chef de secteur wa Itombwe, Elewano Zidane, kandi ko amuziza ibijyanye na politiki.”
Uyu Makyembe uvugwaho aya makuru yahoze yungirije Jondwe wayoboye zone ya Minembwe mu mwaka wa 1998 kugeza mu mwaka wa 2002. Yari zone yari yarashyizweho n’umutwe wa RCD warwanyaga ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18.
Makyambe kandi yigezeho kuyobora secteur ya Itombwe mu myaka ishize. Bivugwa ko hari n’indi mirimo itandukanye yagiye akora haba muri secteur ya Itombwe no muri teritware ya Mwenga iyo n’iyi secteur ibarizwamo.
