MINEMBWE: Hiriwe Amahoro Mu Gihe MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bikomeje Kuvugwaho Kwagura Ibice Bigenzura Hatabaye Imirwano
Mu misozi ya Minembwe hiriwe hagaragara ituze n’amahoro muri rusange, nubwo abaturage bavuga ko mu bice bimwe na bimwe humvikanye urusaku rw’amasasu yaraswaga, ariko ntihagaragaye imirwano hagati y’impande zihanganye.
Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’abaturage bo muri ako gace avuga ko umunsi wose waranzwe n’umutekano ugereranyije n’iminsi yashize, aho ubuzima bwakomeje mu buryo busanzwe, nubwo hari impungenge zatewe n’amasasu yumvikanye mu bice bimwe.
Mu gihe nta mirwano yavuzwe kuri uyu munsi, amakuru aturuka mu baturage avuga ko MRDP-Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 bakomeje kugenda bigarurira utundi duce hatabaye imirwano. Ayo makuru avuga ko bageze no mu gace ka Sara, ugana mu Matanganika, imbere y’agace ka Kabanju, bavuga ko baherutse kwigarurira.
Nk’uko ayo makuru abyemeza, muri ibyo bice ngo nta mirwano yahabaye, kuko ingabo za FARDC, iz’u Burundi, hamwe n’abarwanyi ba Wazalendo na FDLR, ngo bari bamaze kuhava berekeza mu bindi bice bigana i Milimba.
Andi makuru abaturage baduhaye akomeza avuga ko mu duce dutandukanye, ingabo za FARDC n’abo bafatanyije zikomeje gusiga ibirindiro byazo, mu gihe MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bavuga ko bakomeje kwagura ibice bagenzura badahuye n’imirwano, ahubwo bagasanga ibyo birindiro byarasizwe.
Abaturage twaganiriye na bo bakomeje gushimangira ko kuri uyu munsi nta mirwano yabaye. Bavuga ko icyabaye mu bice by’i Lulenge ari ukurasa amasasu byakozwe na FARDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi, mu buryo abaturage bavuga ko butabasobanukiye. Ibyo byateye impungenge abaturage, nubwo amaherezo umunsi warangiye mu ituze.
Umwe mu baturage yagize ati:
«”Uyu munsi hari amahoro. Icyabaye gusa ni ukurasa amasasu.”»
Undi muturage na we yadutangarije ati:
«”Nk’uko tubibona hano, FARDC n’abo bafatanyije bakomeje guhunga nyuma y’ibyo bahuye na byo mu mirwano iheruka za Rugezi.”»
Minembwe Capital News





