Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura Hagati ya AFC/M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo muri Masisi
Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 01/08/2026, hagati y’ingabo z’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, mu gace ka Shango gaherereye muri Butsike, Groupement ya Nyamaboko I, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu rukerera ikomeza kumara amasaha menshi, aho hakoreshejwe intwaro ziremereye n’izoroheje. Urusaku rw’amasasu rwumvikanye no mu duce duturanye twa Shoa na Mahanga, ibintu byateye ubwoba abaturage benshi.
Abaturage bavuga ko imiryango myinshi yahisemo kuguma mu ngo mu gihe imirwano yari ikomeje, kubera impungenge z’umutekano.
Kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita, urusaku rw’amasasu rwari rwamaze guhagarara, ariko nta ruhande rwari rwatangaje ku mugaragaro uko imirwano yarangiye cyangwa urukigenzura ako gace.
Nta mibare iratangazwa ku bahasize ubuzima, abakomeretse cyangwa ibyangiritse, kuko amakuru aturuka aho imirwano yabereye akiri make kandi adashobora kwemezwa mu bwigenge.
Iyi mirwano ni imwe mu zikomeje kuranga Teritwari ya Masisi, aho AFC/M23 na FARDC, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, bakomeje guhangana mu bice bitandukanye. Ibi bikomeje guteza umutekano muke no gukomeza kwimura abaturage mu byabo.
– Minembwe Capital News





