Minembwe: Ibitero bya Drone Byongeye Kubura, Mu Ntambara Ikomeje Gufata Indi Ntera
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ko nubwo kuva mu masaha ya kare kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/03/2026, nta mirwano yari yabaye mu bice byinshi bya Minembwe, ku mugoroba w’uno munsi hongeye kumvikana ibikorwa by’intambara hifashishijwe ikoranabuhanga rya drone.
Izi drone z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR, zagabye igitero cy’ibisasu mu gace ka Rundu. Nubwo amakuru ava aho byabereye avuga ko hataramenyekana ibyangiritse.
Gusa raporo z’ibanze zigaragaza ko muri iki cyumweru, cyane cyane mu mpera zacyo, ibyo bitero byahitanye amatungo y’abaturage arimo inka zigera mu icumi, izindi zirakomereka, ndetse n’intama zararashwe zirapfa. Uretse igihombo cy’amatungo, abaturage banatakaje ubuzima, nubwo umubare nyawo w’abishwe utaratangazwa ku mugaragaro.
Ikindi cyagaragajwe ni uko aya masasu yatewe n’izi drone yasenye amazu y’abaturage mu bice bitandukanye bya Minembwe, birimo Gitavi, Gakenge, Kalongi, Kalingi, Bidegu, Mikenke ndetse no mu mujyi wa Minembwe rwagati, cyane cyane ahazwi nka Madegu. Ibi byatumye benshi basigara iheruheru, batagira aho bakinga umusaya.
Umuturage umwe utuye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ati: “Twari twiriwe neza, kuri iki Cyumweru nta kibazo cyari gihari, ariko ku mugoroba drone yaduteyeho ibisasu n’ibibombe i Rundu. Nta byinshi turamenya kuri iki gitero, ariko yangije byinshi—yishe inka n’intama, isenya n’amazu yacu. Ibi byabaye hagati mu cyumweru ndetse no mu mpera zacyo.”
Akarere ka Minembwe kamaze imyaka myinshi karangwa n’umutekano muke, ahanini bitewe n’imvururu zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro itandukanye, amakimbirane y’amoko ndetse n’inyungu za politiki n’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari. Iyi ntambara ikomeje kuba ndende irimo uruhare rw’imitwe myinshi irimo Wazalendo, FDLR n’indi, ndetse n’ingabo za Leta zifatanya n’ibihugu by’ibituranyi.
Kwinjiza ikoreshwa rya drone muri iyi mirwano bigaragaza impinduka mu buryo bw’intambara, aho hiyongeraho ikoranabuhanga rishobora gutuma ibitero bigera kure, ariko rikaba rishobora no guteza ingaruka zikomeye ku basivili iyo ridakoreshejwe neza cyangwa rikabura amakuru ahagije ku ntego.
Ibitero nk’ibi bikomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye, bikabambura ubuzima, imitungo ndetse n’amatungo ari isoko y’imibereho yabo. Abaturage benshi bakomeje gusaba ko habaho ibiganiro byimbitse by’amahoro no guhagarika ibikorwa bya gisirikare bibibasira.
Mu gihe nta cyizere gihari cy’ituze rirambye, impungenge ni nyinshi ku hazaza h’abaturage ba Minembwe, cyane cyane mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera no gukoresha uburyo bushya bw’intambara bushobora kongera ubukana bw’ingaruka ku basivili.






