Minisiteri y’u mutekano muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, iragaya ubuyobozi bw’Ingabo z’i gihugu cyabo.
Ni byatangajwe na minisitiri w’u mutekano muri leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, ubwo yari mu kiganiro kijanye n’u mutekano i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Bivugwa ko icyo kiganiro Peter Kazadi yagikoze ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19/03/2024, avuga ko “abagenerali bayoboye igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo badafite ubushobozi buhagije bikaba biri mu bituma u Rwanda ruvogera ubusugire bw’igihugu cyabo.”
Yagize ati: “Kugira abasirikare benshi cyangwa kuba bafite imbunda ziremereye, sicyo gikenewe igikenewe ni ukuba ibyo ushinzwe ubifitiye ububasha. Abajenerali bayoboye igisirikare cyacu, bagira intege nke, biri mu bituma u Rwanda rukomeza kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Abanzi bacu barashaka gufata umutungo kamere Imana yatwihereye. Ba wiba bakoresheje ububasha bafite, kugeza n’ubu baracyiba ubwo butunzi bw’igihugu cyacu.”
Abategetsi ba Congo Kinshasa, bagiye bashinja cyane u Rwanda gufasha M23 igize igihe irwanya iyo leta; ibyo u Rwanda rutera utwatsi hubwo bakarega Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Ni kenshi kandi perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagiye agaruka ku bategetsi ba Kinshasa aho avuga ko bananirwa gukemura amakimbirane ari mu gihugu cyabo, hubwo bakayegeka ku bandi.
Kagame aka vuga ko ibyo bidatuma ibibazo bihanze igihugu cyabo bikemuka ko ahubwo birushaho kubakomerera.
MCN.