Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.
Umushinjacyaha w’urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura ubudahangarwa minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba kugira ngo akurikiranwe ku inyereza ry’amafaranga y’impozamarira Uganda yageneye Congo.
Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 39 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 21/05/2025, ni bwo inteko ishinga amategeko ya Congo yasomye inyandiko ikubiyemo iby’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rushyinzwe imanza, Firmin Mvonde yanditse ashinja minisitiri w’ubutabera kunyereza amafaranga ya Leta.
Muri iyo nyandiko y’umushinjacyaha igaragaza ko Constant Mutamba yariye miliyoni 39 z’amadolari y’Amerika, Uganda yari yishyuye Congo nk’impozamarira ku ntambara yabereye i Kisangani, na we ngo akazishyira kuri konti ya sosiyete yahawe isoko ryo kubaka gereza y’i Kisangani yitwa Zion Construction SARL.
Nyuma yo gusoma ibyanditswe n’umucyinjacyaha, perezida w’inteko ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe yavuze ko hagiye gushyirwaho komisiyo izumva minisitiri w’ubutabera hagakurikiraho gufata icyemezo niba yakurikiranwa mu nk’iko.
Ubwo hazaba hamanze kumvwa Mutamba ibyo yisiguye, hazaba kumva kandi ibisobanuro byimbitse bizongera gutangwa n’umushinjacyaha mukuru ushyinzwe imanza. Nyuma habone gufatwa umwanzuro wanyuma.
Kimweho hari andi makuru avuga ko hari abadepite bari basabye ko Mutamba agera imbere y’Inteko ishinga amategeko kugira ngo atange amakuru ku bidahwitse bivugwa ku mushinga wo kubaka gereza y’i Kisangani anasobanure niba miliyoni 39 z’amadolari y’Amerika zaratanzwe cyangwa zitaratanzwe kuko havugwa ko nta nzira zemewe zo gupiganira amasoko ya Leta zabayeho.
Usibye ko Mutamba yari yavuze ko umushinga wo kubaka iriya gereza uhari kandi ko biri mu nyungu z’igihugu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza by’umwihariko mu Burasizuba bwa RDC.
We akavuga ko amafaranga avugwa miliyoni 19 z’amadolari yashyizwe kuri nimero ya konti itagerwaho n’uwatsindiye isoko kandi ko iyo dosiye ifitwe na minisitiri w’intebe.
Ndetse kandi ko iyo gereza izatwara miliyoni 29 z’amadolari y’Amerika, ikaba ishobora kwakira imfungwa 3000, imirimo yo kuyubaka ikazakorwa mu gihe cy’umwaka n’amezi atandatu.