MONUSCO Yasabwe Kohereza Ingabo mu Mujyi wa Uvira
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko inama iri kubera i Doha, muri Qatar, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kari hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), binyuze mu buryo buzwi nka Ceasefire Oversight and Verification Mechanism. Qatar yakiriye iyo nama nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano biri mu burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni inama yahuje impande zombi mu murongo wo gushakira hamwe umuti urambye w’amakimbirane akomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko hagamijwe kugabanya umwuka mubi w’umutekano n’intambara byugarije aka karere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje kandi ko Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23 byashyize umukono ku nyandiko ikubiyemo imirongo migari igena ingingo zizaganirwaho n’uburyo ibiganiro bigomba gukorwa. Iyi nyandiko yemejwe n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).
Iyo minisiteri yongeyeho ko impande zombi zemeje kongera gushimangira ubushake bwazo bwo guhagarika imirwano, hashingiwe ku mahame n’amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 15/11/2025 i Doha, aho byemeranyijwe ku guhagarika intambara no gutangira inzira y’amahoro.
Mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku itariki ya 02/02/2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yagize iti:
“Impande zombi zemeje ubushake bwazo bwo gushyira mu bikorwa byuzuye ibisabwa byose byemeranyijweho, mu rwego rwo gushyigikira amasezerano y’amahoro.”
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’indorerezi, ndetse na Togo nk’igihugu cyahawe inshingano zo kuba umuhuza ku rwego rwa AU.
Yitabiriwe kandi n’abahagarariye Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), ndetse n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).
Abitabiriye iyo nama bagarutse ku isesengura ryimbitse ry’uko umutekano wifashe muri RDC, by’umwihariko haganirwa ku mbogamizi zigikomeje kubangamira ishyirwaho ry’amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.
Bashimangiye ko hakwiriye gushyirwa mu bikorwa ingamba zifatika zigamije kunoza uburyo bwo kugenzura no guhanahana amakuru, mu murongo wo kubaka inzira y’amahoro no guhagarika intambara burundu.
Hanasesenguwe kandi ingamba MONUSCO na ICGLR byashyizeho mu kugenzura no kwemeza ko agahenge kari hagati y’impande zombi kubahirizwa, aho bagaragaje umuhate wo gufasha izi nzego kugira ngo inshingano zo kubungabunga amahoro zirusheho kugenda neza muri aka gace kamaze igihe kazahajwe n’intambara.
Byemejwe ko MONUSCO yasabwe kohereza ingabo mu Mujyi wa Uvira, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ku mpande zombi, ndetse no gushyiraho imiyoboro y’itumanaho izafasha koroshya no kunoza ibikorwa by’ubugenzuzi.
Tariki ya 10/12/2025, Ihuriro AFC/M23 ryari ryatangaje ko ryafashe Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Gusa ntiryahatinze, kuko abarwanyi ba nyuma b’uyu mutwe bavuye muri uwo mujyi tariki ya 17/01/2026.
AFC/M23 ivuga ko icyemezo cyo kuva muri Uvira cyafashwe hashingiwe ku busabe bw’umuryango mpuzamahanga, igashimangira ko intego yayo nyamukuru ari ugushyigikira amahoro, bitandukanye n’uko ishinja Leta ya RDC gukomeza gushyira imbere inzira y’intambara.





