Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Monusco yashinjwe kurekura FDLR na FARDC bakica abaturage.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 7, 2025
in Regional Politics
0
Monusco yashinjwe kurekura FDLR na FARDC bakica abaturage.
109
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Monusco yashinjwe kurekura FDLR na FARDC bakica abaturage.

You might also like

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

Umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Goma ufatatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu Yaruguru, urashinja ingabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kurekura abasirikare ba Congo n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bakica abaturage i Goma.

Umutwe wa M23 watangaje ko wahise ufata abarwanyi batanu barimo batatu ba FARDC na babiri ba FDLR mu barenga 100 barekuwe bafite n’intwaro zabo, bagahita bicanga mu basivili.

Uyu mutwe wa M23 ubinyujije mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashyize itangazo hanze rigira riti: “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa bigayitse bigize icyaha bya MONUSCO mu mujyi wa Goma, yarekuye abarwanyi barenga 100 ba FARDC na babiri ba FDLR bari bitwaje imbunda 4 na grenade 3.”

Umujyi wa Goma usanzwe utuwe n’abaturage basaga miliyoni 2 ukaba uheruka gufatwa n’uyu mutwe wa M23, aho ndetse kuri ubu umaze kugarukamo umutekano mwiza.

Abo barwanyi barekuwe mu gihe abaturage barimo bishimira kuba babonye abayobozi bashya uhereye kuri guverineri n’abamwungurije ukageza ku bayobozi b’umujyi wa Goma.

Ibikorwa bya MONUSCO bikaba biteye inkenke kuko bishobora kongera guhungabanya umutekano wari wubatswe mu gihe cy’icyumweru kirenga M23 ifashe Goma.

Abo barwanyi barekuwe bari bamaranye iminsi na MONUSCO kuko bayishyiriye ubwo batsindwaga na M23 mu mirwano yabashamiranyije i Goma no mu nkengero zayo.

Gusa izi ngabo za MONUSCO ntiziragira icyo zitangaza kuri ibyo birego zishinjwa, nubwo atari ubwa mbere zishinjwa kubogama ku ruhande rwa leta.

M23 yafashe umujyi wa Goma ku itariki ya 27/01/2025, aho yahise inashyira itangazo hanze ribyemeza, ni nyuma y’uko yari maze kunesha ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza Afrika y’Epfo.

Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mutwe ukaba ugikomeje gushyira imbere ingengabitekerezo ya jenoside no muri RDC aho umaze imyaka isaga 25 uhakorera.

Uyu mutwe wa M23 kandi, ushinja ingabo za FARDC kurenga ku gahenge katangajwe na M23 kugira ngo abaturage bahabwe ubutabazi guhera ku wa mbere tariki ya 03/02/2025. Iz’i ngabo za FARDC zikaba nanone zigikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 no mu basivili.

Uyu mutwe wagize uti: “Indege y’intambara ya FARDC yarashe amabombe mu gace ka Nyabibwe gatuwe cyane, ndetse no mu nkengero zako, bica abasivili barimo n’abana.”

Tags: FDLRGomaIrashinjwaM23Monusco
Share44Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y'i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025,...

Read moreDetails

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye gukangana nyuma y’uko ihinduye isura.

Iby'imirwano yabereye hafi n'ikibuga cy'indege cya Kavumu muri Kivu y'Epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?