Mpuruyaha ya makuru avuga uko ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa rya kijijwe n’amaguru mu rugamba.
Hari mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho ihuriro ry’Ingabo za RDC rya hunze amasigamana, rita ibirindiro byabo byinshi byari biherereye mu bice bigana ku mupaka uhuza teritware ya Rutshuru na Uganda, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Muri operasiyo yakozwe kuri uyu munsi, ikozwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga zayitanzemo isomo kuko zacyanganyikishije Ingabo za FARDC n’abambari bayo, maze ngo karahava zikizwa n’amaguru, ibyari ibirindiro byabo byigarurirwa n’uyu mutwe wa M23, nk’uko Minembwe Capital News yahamirijwe aya makuru na bamwe mu baturage baturiye ibice byo ku mupaka wa Uganda na RDC.
Uru rugamba rwabereye i Nyamilima, Localite izwi kwari nini muri Grupema ya Binza muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi Localite yagenzurwaga n’umutwe wa FDLR ukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’Ingabo z’u Burundi.
Mu butumwa bwa mashusho bwashinzwe hanze, nyuma y’uko M23 yari maze gufata aka gace bwagaragaje uyu mutwe wafashe ibikoresho by’agisirikare byinshi birimo n’ikimodoka kinini cya gisirikare.
Andi makuru avuga ko abarwanyi ba Nyatura Interahamwe(FDLR), FARDC, abacanshuro abari mu bice bya Nyamwisi ku mupaka uhuza teritware ya Rutshuru na Uganda bahise bahunga ibi bice nyuma y’uko Nyamilima yarimaze gufatwa.
Nyamilima ni agace katari kure ya Nyamwisi ndetse kandi sikure ya District ya Kanungu ho muri Uganda.
Aya makuru anashimangira kandi ko M23 kur’ubu ko yamaze kugera mu nkengero za Cheshero, ibice bihana imbibi na Ishasha.
MCN.