Mpuruyaha ku bitero byagabwe mu nkengero za Minembwe, ibyo Twirwaneho yatangiyemo isomo iriha uruhande rwa Leta.
Amakuru ava mu misozi ya Minembwe ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge haherereye muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko uyu munsi hazindukiye ibitero ibyo ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ku Banyamulenge, ubundi Twirwaneho irikubita inshuro ndetse inaryambura bimwe mubikoresho byagisirikare.
Ni ibitero aba Banyamulenge bagabweho igihe cy’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/03/2025, aho babigabweho n’ingabo za Leta ya Congo (Fardc), iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR irimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda kuri ubu uyu mutwe ukaba ukorana byahafi na Leta y’iki gihugu cya RDC n’iy’u Burundi.
Ibi bitero by’uru ruhande rwa Leta y’i Kinshasa bagabye ku Banyamulenge, bakaba babigabye ku musozi wa Mukoko usanzweho ibiraro by’inka zaba Banyamulenge, ibindi babigaba kuri Nyaruhinga nayo iragiriwemo Inka z’Abanyamulenge.
Ibi bice bibiri byagabwemo ibyo bitero, biherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe, ubundi kandi Mukoko igabanya igice gituwe n’Abanyamulenge n’Ababembe.
Umwe mubaturiye ibyo bice wabaye muri iyo mirwano yatubwiye ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryagabye ibi bitero ryabihuriyemo n’akaga ngo kuko “ryasubijwe inyuma kandi rihunga nabi.”
Ati: “Intambara yazindukiyemo muri Mukoko na Nyaruhinga. Fardc n’abambari bayo bashakaga kwinjira mu baturage, ariko biba ibyubusa. Twayisubije inyuma kandi ihunga nabi, kuko twayibabaje.”
Yongeyeho kandi ati: “Ubu igihe c’isaha zitandatu zamanywa, Twirwaneho niyo igenzura akarere kose, kandi karatuje.”
Undi nanone nawe wavuganaga na Minembwe Capital News yavuze ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakubiswe inshuro muri iyi mirwano yabaye uyu munsi.
Yagize ati: “Raporo mfite ubu, iremeza ko umwanzi uduhiga yahuye n’akaga, kandi yahunze nabi.”
Ikindi nuko iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibi bitero ku Banyamulenge, Twirwaneho yaryambuye ibikoresho bya gisirikare birimo n’imbunda n’amasasu.
Sibyo gusa kuko ryanatakaje n’abasirikare baguye kurugamba.
Aya makuru avuga ko mu guhunga kw’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ryahunze ryerekeza inzira yo kwa Mulima ugana i Fizi ku i zone.
Ibi bitero by’uyu munsi, bije bikurikira ibindi iri huriro ryakoze ejo ku wa kane mu bice bya Gahwela no hirya y’ejo aho ryabigabye mu Mikenke no mu Marango aherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Iri huriro ry’ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa rikora ibi bitero ku Banyamulenge rigamije kubangaza, kubica, kubasenyera imihana yabo, ndetse kandi rigamije kwirukana Twirwaneho muri ibi bice, kugira ngo bigenzurwe na Leta iyo aba Banyamulenge bashinja kubagambanira ku barwanyi bo mu mitwe y’itwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’indi iyishamikiyeho.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, Twirwaneho igenzura igice kinini cy’imisozi y’i Mulenge, kuko igenzura komine ya Minembwe, Mikenke, Kamombo na Rurambo.