Perezida wa Tanzania yahaye impano y’inyoni mu genzi we wu Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ni amakuru yashizwe hanze n’ibiro by’u mukuru w’igihugu cy’u Burundi, bivuga ko perezida Ndayishimiye yashyikirijwe iyi mpano kuri iki Cyumweru tariki ya 19/05/2024. Iyi mpano yayishikirijwe n’intumwa zihariye za perezida Suluhu Hassan Samia zaje ziturutse i Dar Salaam mu gihugu cya Tanzania.
Ayamakuru yatanzwe n’ibiro by’u mukuru w’igihugu cy’u Burundi, anavuga ko iyo nyoni ari yo mu bwoko bwa “peacocks” kandi ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’u bufatanye n’ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi.
Mu mashusho yashizwe hanze agaragaza perezida Evariste Ndayishimiye yakira isanduka zirimo izi nyoni. Muri ayo mashusho wabonaga Ndayishimiye yishimye ndetse agaragaza ko yarimo amwenyura.
Inyoni ya Peacocks ni imwe mu nyoni zikundwa cyane bitewe n’ubwiza bwazo buturuka k’umurizo wazo wihariye.
MCN.