MRDP-Twirwaneho Yanyomoje FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo: “Centre ya Minembwe Iracyari Mu Maboko Yacu
Ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho bwanyomoje amakuru amaze iminsi atangazwa na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, avuga ko bamaze gufata Centre ya Minembwe.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, agaragaramo Major Mavugo na Colonel Rugabo Fidel, aba bayobozi ba MRDP-Twirwaneho batangaje ko ayo makuru ari ibinyoma, bashimangira ko Centre ya Minembwe igikomeje kugenzurwa n’uyu mutwe.
Bagize bati: “Twaje kunyomoza amakuru amaze iminsi atangazwa na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR bavuga ko bafashe Centre ya Minembwe. Iyi centre ni twe tuyigenzura kandi ni twe tuyirimo.”
Aba bayobozi banavuze ko mu mirwano iherutse kubera mu bice bya Lundu, ingabo za MRDP-Twirwaneho zasubije inyuma ihuriro rigizwe na FARDC n’abafatanyabikorwa baryo. Nk’uko babitangaza, izo ngabo zasubiye inyuma zerekeza mu bice bya Mutunda na Bicumbi, mu gihe izindi zakomeje guhungira ahazwi nka Point Zéro.
MRDP-Twirwaneho ivuga kandi ko muri iyo mirwano yafashe umubare munini w’abasirikare b’uruhande bahanganye, ndetse ikanarundurira ibikoresho bitandukanye bya gisirikare, birimo imbunda nyinshi, iziremereye n’izoroheje, hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare bigezweho.
Aya magambo aje nyuma y’amakuru n’itangazo byari bimaze iminsi bitangazwa n’uruhande rwa FARDC, byavugaga ko Centre ya Minembwe yamaze kujya mu maboko y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu batangaje ayo makuru harimo na Jacques Kongolo, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano, wari watangaje ko FARDC yamaze kugenzura Centre ya Minembwe.
Gusa, MRDP-Twirwaneho ikomeje gushimangira ko ayo makuru adafite ishingiro, ikavuga ko igifite ubuyobozi n’ubugenzuzi bwa Centre ya Minembwe ndetse n’ibindi bice by’ingenzi byo muri ako karere.
Nubwo impande zombi zikomeje gutangaza amakuru atandukanye kandi avuguruzanya ku miterere y’urugamba, imirwano iracyakomeje mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe no muri teritwari za Fizi na Mwenga, aho abaturage bakomeje gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze muri aka gace kamaze igihe karangwamo amakimbirane n’imirwano ihoraho.





