MRDP-Twirwaneho Yasubije Inyuma FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo mu Mirwano Yamaze Amasaha Menshi
Kuri uyu wa Gatanu mu gitondo cya kare, imirwano ikomeye yongeye kubura mu gace ka Lundu, muri Teritwari ya Fizi, hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, aho ibitero byatangiriye mu bice bya Ruhinamavi mbere yo gukwira no gukomera mu bindi bice bya Lundu kwa Gakina, Lundu ku W’Ibigori ndetse no kwa Buhimba, ahabereye imirwano ikaze yamaze amasaha menshi.
Abaturage bo muri utu duce bavuga ko urusaku rw’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye kuva mu gitondo cya kare, ibintu byatumye benshi bahungira mu bice bifatwa nk’ibitekanye kurushaho kugira ngo birinde kugwa hagati y’impande zombi zihanganye.
Nk’uko amakuru atandukanye akomeje kugera kuri Minembwe Capital News abyemeza, imirwano yarushijeho gukomera mu masaha ya saa sita no mu gicamunsi, aho MRDP-Twirwaneho, umutwe uvuga ko urwanirira umutekano n’uburenganzira bw’Abanyamulenge, watangaje ko washoboye gusubiza inyuma ihuriro rya FARDC n’abafatanyabikorwa baryo nyuma y’imirwano ikaze yabereye muri ibyo bice.
Amakuru ava ku bari hafi y’aho imirwano yabereye avuga ko nyuma yo gusubizwa inyuma, bamwe mu basirikare ba FARDC n’abarwanyi bafatanyije na bo batangiye gusubira inyuma banyuze mu gace ka Bidegu mbere yo kwambuka uruzi rwa Lwiko, berekeza mu bice bya Bicumbi no hafi ya Point Zéro, aho bivugwa ko bagiye kwisuganya nyuma y’iyo mirwano.
Nubwo kugeza ubu nta mubare w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse uratangazwa ku mugaragaro n’impande zihanganye, amakuru ava mu baturage n’andi masoko ari hafi y’aho byabereye yemeza ko habayeho guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abaturage bamwe batangaje ko urusaku rw’amasasu rwagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu gitondo no ku manywa. Icyakora, haracyumvikana amasasu make mu bice bimwe na bimwe, aho amakuru ataremezwa n’impande zose avuga ko ashobora kuba ari urufaya rw’amasasu arimo kuraswa n’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo mu gihe basubira inyuma berekeza mu bindi birindiro.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikirwaga, byagaragaraga ko ubukana bw’imirwano bwari bwagabanutse, nubwo umutekano ukomeje kuba muke muri aka gace. Abaturage bakomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze nyuma y’iyi mirwano yongeye kugaragaza ubukana bw’intambara imaze igihe mu bice bya Fizi na Minembwe.
Minembwe Capital News irakomeza gukurikirana iby’iyi mirwano n’ingaruka zayo ku baturage, ndetse ikazabagezaho amakuru yizewe uko agenda amenyekana.






