MRDP-Twirwaneho Yasubije Inyuma Ibitero bya FARDC n’Ingabo z’u Burundi byagabwe mu Mihana Ituwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31/03/2026, hatangajwe ibitero by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, byagabwe mu bice bituwe n’Abanyamulenge bya Kalingi, Bidegu, Gakenge na Rugezi, biherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvuga ko wabashije kubisubiza inyuma.
Iyi mirwano yatangiye mu masaha ya kare y’igitondo ikomeza kugeza ku gicamunsi. Amakuru aturuka mu baturage no ku bakurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano muri aka karere avuga ko MRDP-Twirwaneho yasubije inyuma ibyo bitero byagabwe muri iyi mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Teritwari ya Fizi, cyane cyane mu misozi ya Minembwe, ni kamwe mu duce tumaze igihe kirekire turangwamo intambara zikomeye zishingiye ku nyungu za politiki, amoko ndetse n’umutekano w’abaturage.
Umutwe wa Twirwaneho, ugizwe ahanini n’Abanyamulenge, uvuga ko washinzwe hagamijwe kwirwanaho no kurengera abaturage.
Ku rundi ruhande, FARDC ikorana n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi mu guhangana na MRDP-Twirwaneho, ndetse ikanagaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, bigatuma bahora mu bibazo by’umutekano. Haravugwa ubwicanyi bw’abaturage, kwica amatungo no gusenya amazu yabo.
Hagati aho, umutwe wa FDLR—ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994—ukomeje kugaragazwa nk’umwe mu ntandaro z’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Kurwanya uyu mutwe ni kimwe mu byashyizwe imbere mu masezerano mpuzamahanga yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC.
Mu byumweru bishize, imirwano yakajije umurego mu bice bya Fizi na Mwenga, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye ibitero mu bice bitandukanye, cyane cyane ibituwe n’Abanyamulenge.
Abasesenguzi bagaragaza ko aka gace gafite akamaro kanini mu bya gisirikare, kuko ugenzura imisozi yako aba afite ubushobozi bwo kugenzura imijyi yo mu bibaya nka Uvira, ndetse n’inzira z’ingenzi z’ubucuruzi n’umutekano.
Nubwo amakuru arambuye ku byangiritse ataramenyekana neza, biravugwa ko abaturage benshi bakomeje guhunga, cyane cyane abatuye hafi y’aho imirwano iri kubera.
Amateka y’aka karere agaragaza ko igihe cyose imirwano yubuye, abaturage ari bo bahura n’ingaruka zikomeye zirimo kwimurwa ku gahato, kubura ibibatunga ndetse n’ihohoterwa ritandukanye.
Iyi mirwano igaragaza ko, nubwo hari ibiganiro bya dipolomasi byagiye biba hagati ya Congo n’ibihugu by’akarere, umutekano mu burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba muke, ndetse n’amasezerano y’amahoro akiri kure gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.
Abasesenguzi bemeza ko mu gihe hatabayeho igisubizo kirambye ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, amoko n’inyungu z’ibihugu byo mu karere, intambara muri Fizi na Minembwe izakomeza gufata indi ntera, igakomeza guteza umutekano muke mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.






