FARDC yafashe icyemezo gikakaye ku barwanyi ba Wazalendo muri teritwari ya Fizi
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyafashe icyemezo gikomeye gisaba abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo kuva mu mujyi wa Baraka no mu bice biyikikije, muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iki cyemezo cyakurikiwe n’andi mabwiriza akakaye abuza abo barwanyi gutembera bambaye imyambaro ya gisirikare cyangwa bitwaje intwaro mu duce bagenzura.
Iri tegeko ryafashwe mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kugaragaramo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, aho FARDC igaragaza ko ishaka kugarura ubuyobozi bwuzuye bw’ingabo za Leta no gukumira akavuyo gaterwa n’imitwe basanzwe bakorana ya Wazalendo na FDLR idafite imiyoborere ihamye.
Nubwo bimeze bityo, iki cyemezo cyateje impungenge zikomeye mu baturage bo muri ako gace ndetse no mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo, bavuga ko bashobora kuba bari gukurwaho mu buryo bworohereza abanzi kwigarurira utwo duce. Hari abagaragaza ko iki gikorwa gishobora kuba gifite inyuma yacyo umugambi wo kurekura Fizi na Baraka bigashyirwa mu maboko y’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, nk’uko ubuyobozi bwa Wazalendo bubivuga.
Abayobozi bamwe ba Wazalendo batangaje ko batishimiye iri tegeko, bavuga ko ritita ku ruhare bagize mu kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu mu gihe ingabo za Leta zari zifite intege nke mu bice bimwe. Bagaragaje ko bashobora gutegura imyigaragambyo, ndetse bagatangaza iminsi yo “gufunga umujyi” mu rwego rwo kwamagana icyo cyemezo.
Mu rwego rw’amateka, Wazalendo ni abarwanyi bahoze mu mitwe itandukanye ya Mai-Mai, ikunze kwibasira abaturage, kwica, gusahura no guteza akavuyo mu bice igenzura. Uyu mutwe wa Wazalendo wagiye ushyigikira FARDC mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu guhangana na M23 na MRDP-Twirwaneho, aho ugenda ugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko icyemezo cya FARDC gishobora kuba kigamije gushyira ibintu ku murongo no kugarura ububasha bwa Leta mu bya gisirikare, ariko bakaburira ko kidakozwe mu buryo bwitondewe gishobora guteza umwuka mubi hagati y’ingabo za Leta n’uwo mutwe, bikaba byatuma umutekano urushaho kuzamba.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza ku by’izi mpungenge zigaragazwa, ariko biragaragara ko iki kibazo gishobora gukomeza gukurura impaka zikomeye mu gihe kitarambiranye, cyane cyane mu baturage bugarijwe n’ingaruka z’intambara zimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.






