Mu Bibogobogo bongeye kugarurirwa icyizere ko abanyeshuri baho bashobora gukora dissertation, menya impamvu.
Abanyeshuri bo mu Bibogobogo bo mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, bagaruriwe icyizere cyo kuba bakora ikizamini kizwi nka dissertation nyuma y’aho ubuyobozi bwabo bw’amashuri n’ubw’abachefs bubihagurutsemo, kuko byari byanze kubera umutekano muke.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturiye iki gice cya Bibogobogo, aho bahamya ko iki kizamini cya dissertation bafite icyizere ko kiri bubere mu Bibogobogo aho kubera i Baraka aho cyahoraga kibera.
Ubutumwa bugufi baduhaye bugira buti: “Abayobozi bo hejuru b’amashuri y’isumbuye i Baraka, batubwiye ko uyu munsi bazamukana ibizamini hano iwacu mu Bibogobogo.”
Mu busanzwe yaba ikizamini cya dissertation na examen d’etat byakoregwaga i Baraka, aha ni ku banyeshuri bo mu Bibogobogo ki mwe nuko abo mu Minembwe n’abo hari ubwo bazaga muri iki gice cy’i Baraka na Uvira, usibye ko ubu byahindutse bo basigaye babikorera mu Minembwe.
Buriya butumwa bw’Abanyabibogobogo bukomeza bugira buti: “Abanyeshuri ntibakimanutse . Batwijeje ibitangaza ko examen ya dissertation izamukanwa mu Bibogobogo, akaba ari ho ikorerwa.”
Bongeye bati: “Turarindiriye ku mugoroba iraba yamaze kugera hano.”
Mu gihe ibi bitohinduka, iki kizamini gishobora kuzakorerwa ku kigo cya Tangazo cyangwa icya Magaja.
Ni mu gihe ari nabyo bifite abanyeshuri biteguye gukora iki kizamini.
Nk’uko biteganyijwe, muri Congo hose iki kizamini kizakorwa ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 02/06/2025.
Umujyi wa Baraka wahoraga ukorerwagamo iki kizamini, ugenzurwa na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Wazalendo bari batumye ku Banyamulenge ko batifuza kuzabona isura yabo muri iki gice. Ari nabyo byateye aba banyeshuri ubwoba bwo kumanuka yo.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Wazalendo bagabye ibitero ku Banyamulenge mu Bibogobogo, byari ibitero bikaze, nubwo aba Banyamulenge babigabweho babisubije inyuma mu bufatanye n’ingabo z’u Burundi hamwe n’iza FARDC zigenzura iki gice.
Mu kugaba biriya bitero babigabye baturutse i Baraka no mu bindi bice biherereye muri secteur ya Mutambara.
Hagataho, iki gice cya Bibogobogo kiracyakomeje kugenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.