Mu Bibogobogo umusirikare wa FARDC yakoze ibisa nkaho yarwaye bituma akanga abaturage.
Ni ahagana isaha z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu, n’ibwo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ukorera ahitwa Kukavumu ho muri Bibogobogo, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yarashe amasasu menshi akanga abaturage baturiye ibyo bice.
Minembwe Capital News yabwiwe n’abaturage baturiye ibyo bice ko uwo musirikare yazamutse hejuru mu Karango kitegeye umuhana utuyemo Abanyamulenge ararasa amasasu menshi abaturage nabo bayoberwa ibibaye.
Yarashe amasasu yose yari muri magazine arashira afatira indi.
Mu gihe abaturage bari batangiye kwibaza ibibaye; uwarasaga yaje gufatwa n’abandi basirikare bari kumwe n’abasivile bamubajije icya muteye kugira ngo arase ayo masasu yakanze abaturage, undi nawe yasubije ko yari kwarasa “amapepo.”
Yagize ati: “Ndi kurasa amapepo, amapepo yateye ikirere.”
Banavuze ko uyu musirikare yaje kuvanwa Kukavumu yoherezwa ahari Regima ya FARDC muri Bibogobogo.
Abaturage bakomeje bavuga ko icyo batazi n’uko uyu musirikare yoba yafunzwe cyangwa yajanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Ibyo bibaye mu gihe muri ibi bice hagize igihe havugwa ko hari mu kugaragara Maï Maï, aho bikekwa ko baturutse mu Rurambo ho muri teritware ya Uvira. Kimweho hari n’abavuga ko baje bava mu Lulenge ahari ibirindiro bikomeye bya Wazalendo na FDLR.
MCN.