Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo yahinduye isura.
Nyuma y’uko ingabo za SADC zigereye muri Congo, gufasha ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kurwanya M23 ubu haravugwa umugambi ukomeye w’izo ngabo wo kurwanya M23, ni bivugwa n’ikinyamakuru cya Chimp Reports, cyandikirwa muri Uganda.
Iki Kinyamakuru kivuga ko cyamenye amakuru y’umugambi mushya w’urugamba, aho ngo abasirikare bakuru ba FARDC n’abo mu ngabo za SADC, bamaze kunoza ibyo guhangana na M23.
Nk’uko Chimpa Reports ibivuga n’uko habaye kwemeza ko bagomba gukoresha ibibunda bikomeye mu rwego rwo kugira ngo bahashye M23, n’ubwo n’ubundi bahora bifashisha intwaro ziremereye.
Ikomeza ivuga ko FARDC na SADC n’abambari babo aribo FDLR, Wagner na Wazalendo, muri uy’u mugambi mushya bazifashisha abasirikare ibihumbi ijana mu ku rwanya umutwe wa M23.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko hazakoreshwa n’indege z’uburyo bwose z’intambara zirimo n’izitagira abapilote zizwi nka drone zinagize n’iminsi zikoreshwa na FARDC.
Uy’u mugambi bikavugwa ko wamaze kunozwa ko ndetse na perezida Félix Tshisekedi yamaze kohereza Major Gen Shora Mabondani, waraye ageze i Goma k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, aho yaje kuyobora 34 Region Multaire. Uy’u muyobozi wa FARDC ubwo yari amaze kugera i Goma yakiriwe mu cyubahiro maze aza guhabwa i jambo asaba abanyekongo gushigikira Ingabo za RDC, yemeza ko abaturage nibakorana byahafi n’ingabo ko ntakabuza bazatsinda.
Gusa n’ubwo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zigaragaza ko zamaze kw’injira m’uwundi mugambi w’urugamba ariko ngo k’uruhande rwa M23 nabo ntibasinziriye kuko bagaragaza ko bamaze kwa mbarira guhangana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ibi byemezwa n’u muhuza bikorwa wa M23 bwana Benjamin Mbonimpa, aho aheruka gushira inyandiko hanze zivuga ko “M23 idafite ahandi ho kuba ko ahubwo bari iwabo, bityo ati tuzarwana mpaka.”
Mu minsi ibarirwa ku ntoki ibi kandi byagiye bishimangirwa n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagiye avuga ko kwihangana no gukomeza gusaba leta ya Kinshasa ibiganiro ko bimaze kubarambira ko ahubwo bagiye kurwana mpaka bakuyeho ubutegetsi bwa Tshisekedi, bo bita ko ari bubi.
Bruce Bahanda.
Ntabwo Congo ifite ingabo nkeya. Icyo Congo yabuze kugirango isenye umutwe wa M23 Niki? Icyo yabuze sadc izagikurahe kandi ntacyo irikurwanira? Yuko ntabwo irikurwanira ubusugire bwubutaka bwabo. Gutanga ikiguzi cyamaraso kuri sadc ntabyo ndikubona.