Mu Burundi bamaganye perezida Evariste Ndayishimiye.
Amashirahamwe y’Abarundi atandukanye akorera imbere mu gihugu cy’u Burundi, yumvikanye ari kwamagana ubutegetsi bw’iki gihugu kubijanye n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu cyabo zoherejwe kurwanya umutwe wa M23.
Ni amashirahamwe arimo CAPES+, FOLUCON.F na ACOPA Burundi, ishinzwe guharanira amahoro n’umutekano mu Burundi, n’ayandi yafashe iya mbere mu kwamagana intambara ingabo z’iki gihugu cyabo zoherejwemo muri RDC gufasha igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ku rwanya M23.
Nk’uko bamwe mubayoboye ayo mashirahamwe babyiganiye itangaza makuru, bumvikanye bavuga ko batewe impungenge n’iriya ntambara iri kugenda isatira u Burundi, ngo nk’uko umukuru w’igihugu cyabo aheruka kubitangaza; akaba yaravuze ko u Rwanda runyuze muri m23 na Red-Tabara, rushobora gutera igihugu cyiwe.
Aya mashirahamwe kandi yashinje u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Uwitwa Isaac Bakanibona ubwo yavuganaga n’ijwi ry’Amerika, dukesha iyi nkuru yagize ati: “Tubabajwe n’abantu barimo gupfira mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, kandi dusaba perezida Evariste Ndayishimiye kutivanga muri iriya ntambara.” Undi wo muri aya mashirahamwe witwa Kwizera Privat, yagize ati: “Ishirahamwe ryacu rya FOLOCON.F, mbereye umuvugizi, rifite amakuru ko u Rwanda ruri inyuma y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.” Kwizera yahise asaba ibihugu bindi gukora iyo bwakabaga bikarangiza iriya ntambara.
Ishyaka rya MSP rikorera mu Burundi ryatangaje ko badakekeranya ko intambara irimo kubera muri Kivu y’Amajy’epfo izahava yerekeza mu Burundi. Umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka, Juma Omar avuga ko biteguye gufasha umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu gukumira ibitero byakwibasira iki gihugu cyabo bivuye muri RDC.
Muri iki gihugu cy’u Burundi, abategetsi bacyo benshi bagiye bashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 uheruka kwirukana muri Goma, ihuriro ry’ingabo rigizwe n’ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR.
Iz’i ngabo z’u Burundi zari zaroherejwe muri RDC gufasha igisirikare cyayo kurwana no kurinda imijyi irimo Goma, Sake, Minova na Bukavu, ibyo bice bikaba biheruka gufatwa n’uyu mutwe usibye Bukavu, ariko nayo ikaba yegerejwe gufatwa.
Kimwecyo, u Rwanda ruhakana gutera inkunga iya ri yo yose umutwe wa M23, hubwo rugashinja Leta y’u Burundi n’iya Congo Kinshasa, gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ndetse kandi imiryango mpuzamahanga ikomeye, yagiye isaba u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23, ariko kandi ikanasaba Leta ya Kinshasa kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose igirana n’umutwe wa FDLR.
Hagataho, intambara iri kwerekeza mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Bukavu, ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ikaba ari yo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi unyuze Uvira no mu Gatumba.