Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha
Ubukungu bw’igihugu cy’u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho n’ibura ry’amadivize, kandi ari nk’abyo moteri ry’iterambere ry’igihugu, gusa uyu mukuru w’iki gihugu we avuga ko biri kugenda neza.
Mbere y’uko Ndayishimiye ajya ku butegetsi mu mwaka wa 2019, umusaruro mbumbe w’u Burundi wari uhagaze kuri miliyari 2,58 z’amadolari y’Amerika nk’uko imibari ya banki y’isi ibyerekana. Icyo gihe, impuzandengo y’amafaranga Umurundi yinjizaga ku mwaka yari amadolari 210.
Mu mwaka wa 2020 ni bwo rero Ndayishimiye yagiye ku butegetsi, asimbuye Peter Nkurunziza wapfuye muri icyo gihe, ubukungu bw’iki gihugu bwazamutseho gato, bugera kuri miliyari 2,65 z’amadolari.
Mu 2021, na bwo ubukungu bw’iki gihugu bwabaye nkubuteraho imbere, bugera ku musaruro mbumbe wa miliyari 2,78 z’amadolari, mu mwaka wa kurikiyeho bwarushijeho kwiyongera kuko bwageze kuri miliyari 3,34 z’amadolari ubwo imiryango mpuzamahanga yabukuriragaho ibihano yabufatiye.
Icyo gihe Abarundi batangiye kwizera Ndayishimiye ko agiye gukora amateka mu gihugu cyabo, ariko icyizere nticyamaze kabiri, maze ubukungu bw’iki gihugu bwongera kurindimuka mu 2023, bugera kuri miliyari 2,63 z’amadolari.
Mu 2024, Banki y’isi yerekana ko ubukungu bw’iki gihugu cy’u Burundi yageze ahantu habi cyane, aho butigeze kugera kuva iki gihugu cyabona ubwingenge, kuko umusaruro mbumbe wabwo wageze kuri miliyari 2,16 z’amadolari. Amafaranga Umurundi yinjiza na yo yaragabanutse, agera ku madolari 153,9 ku mwaka.
Ariko Ndayishimiye we yemeza ko Abarundi barya bagahaga, mu gihe imibare yo igaragaza impuzandengo y’amafaranga Umurundi yinjiza mu mwaka ushize ijya kungana n’iyo mu mwaka wa 2005, kuko ubwo na bwo yinjizaga 147, icyo gihe iki gihugu cyari kivuye mu gihe cy’intambara.
Ibihano by’ubukungu u Burundi bwari bwarafatiwe biturutse ku ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu gihe cy’umwuka mubi wa Politiki watutumbaga mu 2015 byakuweho, ubwo iki gihugu kiri kujyahe?
Hari ikibazo cy’ibura ry’amadivize n’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’izamuka ry’ibiciro gikomeje kuba ingutu mu Burundi, kandi nta kimenyetso kigaragaza ko kizakemuka vuba, ni mu gihe abayobozi bo muri iki gihugu iyo babajijwe uko kizakemuka basubiza basa n’abatabizi.
Ahanini basubiza ko ubukungu bw’iki gihugu cyabo buzazamuka mu gihe bazaba batangiye ibikorwa byo kohereza amabuye y’agaciro mu mahanga na za avoka, ngo ni byo bizatuma amadovize aboneka, mazutu na lisansi na byo biboneke ku bwinshi.