Mu Burundi ubwoba ni bwose nyuma yaho intambara iri kubasatira iva muri RDC.
Mu Burundi bahiye ubwoba nyuma y’aho intambara iri kubera mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeje kwegera iki gihugu cyabo, byatumye batangira gusaka mu makambi y’impunzi.
Ni ubwoba bwagaragaye mu baturage batuye mu ntara ya Muyinga, Cankuzo na Ruyigi, ari naho igisirikare cy’u Burundi kiri gusaka cyane. Ibyo byabaye mu gihe muri utwo turere habaye urujya n’uruza rw’abasirikare rudasanzwe no kwiyongera kw’imvugo zibiba amacakubiri ashingiye ku moko, abahatuye bakaba bafite impungenge z’umutekano wabo.
Muri izo ntara abaturage bagaragaza ko bafite impungenge ku bijanye n’uko amakimbirane yiyongera mu gihe amatora yegereje. Baramagana ubukana bw’ibivugwa muri iki gihugu hejuru y’intambara ziri kubera muri Congo n’ifungwa ridasanzwe rikomeje gukorerwa Abanye-Congo batuye muri iki gihugu n’Abarundi ubwabo.
Ikindi n’uko mu nkambi z’impunzi z’Abanye-Congo cyane cyane iya Bwagiriza na Nyankanda, ziherereye mu ntara ya Ruyigi. Izi nkambi zikaba zigwiyemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, nizo zongerewemo ibikorwa byo gusaka.
Aya makuru dukesha ibinyamamakuru byandikirwa mu Burundi, birimo icya SoS media Burundi, cyasobanuye ko “iri saka ryatewe n’ubwoba bwo kwinjira kw’abarwanyi mu Burundi, aho bahunga intambara muri RDC. Aha hakaba hamaze gusakwa inshuro 2 kuva ukwezi gutangiye kandi abantu batari munsi y’ijana bakaba bamaze gutabwa muri yombi.”
Nyamara kandi inkambi za Kavumu muri Cankuzo na Gasorwe muri Muyinga ngo ntiziteye ubwoba cyane nk’izo muri Ruyigi.
Ariko cyane cyane igihangayikishije abaturage muri ibyo bice by’u Burundi ni urujya n’uruza rw’abasirikare n’imodoka zabo. Amakamyo y’i gisirikare cy’u Burundi aturuka mu ntara zitandukanye ahurira mu nkambi ya gisirikare ya Mutukura muri Cankuzo mbere yo gukomeza inzira zerekeza muri RDC.
Abaturage bahaye ubuhamya SoS media Burundi bayihamirije ko amakamyo y’i gisirikare arenga 30 yanyuze muri iki kigo cya gisirikare kiberamo amahugurwa kuva mu ntangiriro zuku kwezi turimo.
Hagataho, umutwe wa m23 umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Epfo, aribyo bihana imbibi n’u Burundi. Mu cyumweru gishize uyu mutwe wafashe umujyi wa Bukavu, nyuma ufata n’ibindi bice byo muri teritware ya Walungu.
Kuri ubu bivugwa ko waba uri kugana i Uvira ha herereye mu ntera y’i birometero 27 uvuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.