Mu buryo budasanzwe Israel yirwanyeho ikoresheje ubuhanga.
Ni byatangajwe na Israel aho yigabye ko yashoboye gukumira mu kirere cyayo igisasu cya missile cyari cyarasiwe ku butaka bwa Yemen.
Itangazo igisirikare cya Israel cyashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/12/2024, ryavuze ko icyo gisasu cyarasiwe muri Yameni, ibyuma by’impuruza byavugiye mu duce dutandukanye two hagati mu gihugu cya Israel.
Iri tangazo rivuga kandi ko igisirikare cya Israel cyabashije gupfubya icyo gisasu kitarika hasi ku butaka bw’iki gihugu.
Itangazo rikomeza rivuga ko icyo gisasu cyashwanyujwe mu gihe cyari kitaragira uwo gikomeretsa cyangwa ngo kibe cyatwara ubuzima bw’umuntu.
Umutwe ushigikiwe na Iran muri Yamen wagumye kohereza indege z’intambara zo mu bwoko bwa drones no kurasa za misile muri Israel mu bikorwa uyu mutwe usobanura ko ari ukwifatanya n’Abanyapalestina bo mu Ntara ya Gaza.