Urusaku rw’imbunda rw’umvikanye cyane mu marembo ya Sake, ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 31/01/2024.
Bya vuzwe ko M23 igihe c’amasaha y’igicamunsi cy’ejo k’uwa Gatatu, yakomeje gusatira u Mujyi wa Sake, uri mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
K’urundi ruhande hari amakuru avuga ko M23 ku mugoroba w’ejo nyine, yafashe agace ka Murambi, maze ifunga Umuhanda wa Rubaya, unyura i Ngugu na i Shasha ukomeza ukaja Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibi byabaye mugihe ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa k’u munsi w’ejo hashize, itariki ya 31/01/2024, bari bagabye ibitero biremereye batera ibi bombe muri Localité ya Mushaki, Karuba na Mweso, no mu nkengero zigize ibi bice ibitero bivugwa ko byagize ingaruka mbi ku baturage baturiye ibyo bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ay’amakuru yamejwe n’umuturage uherereye i Sake, bwana Sebiya, aho yabwiye Minembwe Capital News ko Ingabo z’u mutwe wa M23 ko zikomeje gusuzuguza ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’Ingabo za SADC.
Sebiya yagize ati: “Ku mugoroba wajoro tw’umvise amasasu menshi hafi na Sake, amasasu yavuze nyuma y’uko M23 yari maze gufata umuhanda wa Rubaya uyihuza na Ngugu.”
Bruce Bahanda.