Akarere ka Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mugihe hasigaye amasaha make ngo igikorwa cyo gutora gitangire bo ntibaragezwaho ibikoresho bi bafasha gutora.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, nibwo abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batonda kumirongo kugira ngo batore Abayobozi bazabayobora k’urwego rwa badepite na perezida w’igihugu.
Gusa ibice byinshi harimo no muri Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, kugeza ubu ibikoresho by’ifashishwa mugufasha abatora gutora ntibaragezwa ku ma biro muri aka gace.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice, yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Rurambo, dushobora kutazatora cangwa tugatora dukereje. Kugeza ubu ibikoresho ntabiragezwa ku ma biro.”
Yunzemo kandi ati: “Batubwiye ko ibikoresho byari bivanwe Uvira bigeze ku Bwegera imodoka ibitwaye irapfa. Ariko abazakoresha Amatora bo baraye hano ariko ntabikoresho.”
Ubuyobozi bwa komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI, bari batiriye Indege za Monusco zizabafasha kugeza ibikoresho by’ifashishwa mu matora kugira zibafashe kugeza ibikoresho bya matora ahashizwe ibituo by’amatora. Gusa gutira ziriya ndege z’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye MONUSCO, habaye ubukererwe nimugihe leta ya Kinshasa yari yizeye Indege zizabafasha z’igihugu cya Angola ku munota wa nyuma Angola irabahakanira.
Bruce Bahanda.