Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Muri Afrika y’Epfo umuryane uruvuza ubuhuha ku ntambara iri i Goma muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 27, 2025
in Regional Politics
0
Muri Afrika y’Epfo umuryane uruvuza ubuhuha ku ntambara iri i Goma muri RDC.
121
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri Afrika y’Epfo umuryane uruvuza ubuhuha ku ntambara iri i Goma muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Igisirikare cya Afrika y’Epfo (SANDF) cyemeje abasirikare babo baguye mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho umutwe wa M23 uhanganye n’ihuriro ry’ingabo za Congo, ribarizwamo n’izo ngabo za Afrika y’Epfo, bituma mu gihugu cyabo bizana umuryane.

Ku mu goroba w’ahar’ejo tariki ya 26/01/2025, ni bwo igisirikare cya Afrika y’Epfo cyemeje abasirikare babo icyenda baguye mu mirwano. Kandi kigaragaza ko abo basirikare baguye mu mirwano yaberaga mu nkengero z’umujyi wa Goma. Ubwo umutwe wa M23 wasatiraga gufata umujyi wa Goma.

Ubwo ingabo za Afrika y’Epfo zigera kuri 3.000 zoherezwaga mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, na bwo byari byabanje kunengwa cyane mu baturage b’iki gihugu cya Afrika y’Epfo, ndetse kandi binengwa n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bakavuga ko ingabo z’iki gihugu zidafite ibikoresho bihagije bijyanye n’igihe Isi igezemo.

Uku kunenga byongeye kugaruka cyane kuri iki Cyumweru tariki ya 26/01/2025. Ishyaka Democratic Alliance (Ad) ribarizwa muri Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, ariko ritemera politiki y’igisikare cy’iki gihugu, ryamaganye ingengo y’imari, rigasobanura ko bituma abasirikare batabona imyitozo ihagije ndetse kandi ko iki gisirikare gikoresha ibikoresho bishaje gusa. Rigasaba ko iki gihugu cyavana ingabo zabo muri RDC.

Ihuriro ry’Ingabo za SANDU naryo ryamaganye mu itangazo rigenewe Abanyamakuru kuba nta mucyo uva mu gisirikare ku bijyanye n’ibibazo n’igihombo iki gisirikare cyagiriye ku butaka bwa Congo, ahabera intambara ya Congo n’umutwe wa M23. Kutubaha abasirikare bapfiriye ku rugamba nk’uko babivuga, ngo bikaba bishyira icyaha ku cyizere igisirikare cyabo gifitiwe.

Tags: Afrika y'EpfoGomaRdc
Share48Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.

Icyo abasirikare ba RDC bahungiye mu Rwanda bari kuvuga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?