Ku ki buga cy’indege cya Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haturikiye ibisasu bi biri, kugeza ubu batazi ubiri inyuma.
Ni amakuru avuga ko ibyo bisasu byatewe neza mu gace gaherereye ku k’ibuga cy’indege cya Goma. Byarashwe igihe c’isaha umunani z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/02/2024.
Kugeza ubu nta muntu uremezwa cyangwa umutwe w’inyeshamba uwariwe wese bivugwa ko waba uri inyuma y’iryo terwa ry’i bi sasu.
Bi baye mugihe muri Ethiopia hari kubera i Nama yiga ku mutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iy’i Nama ibaye mugihe M23 iri mu mirwano ikaze, aho ihanganye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo, ndetse n’Ingabo za SADC n’izu Burundi, tudasize abacancuro baje bava muri Romania no mu Burusiya.
Kugeza ubu impande zihanganye zikomeje imirwano, ndetse n’uyumunsi ahitwa za mu Bambiro, mu birometre bike n’u Mujyi wa Sake, habaye ibyo bita Sharing ku ruhande rw’ingabo za RDC. Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zakoze iyo sharing, berekeza mu birindiro bya M23.
Iy’i mirwano bivugwa ko ishobora kubyara ibindi u Mujyi wa Goma ukaba woja mu maboko y’ingabo za Gen Sultan Makenga.
Kuba hari ubwoba ko u Mujyi wa Goma wo fatwa na M23, n’uko uy’u Mujyi uza ku mwanya wa Gatatu mu mijyi ikomeye muri RDC, nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi, Goma niwo Mujyi wa Gatatu ukomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, niwo centre ya mbere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu, Coltan, Tin/etain n’ayandi ava mu birombe bikungahaye cyane byo muri teritware ya za Masisi, Walikale na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urugero, Rubaya, agace k’ingenzi cyane ku bucukuzi bwa Coltan ku rwego rw’isi ko muri teritware ya Masisi kari mu ntera y’ibirometre 50 n’u Mujyi wa Goma.
Ibi biri mubituma isi yose ihanga amaso u Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kimwe ho perezida Félix Tshisekedi ubwo yarimo yiyamaza mu matora aheruka kuba muri RDC, yasezeranije abanyekongo ko nta muntu cyangwa umutwe w’inyeshamba uwari we wese uzambura ubutegetsi bwa Kinshasa u Mujyi wa Goma! Ariko kandi muri icyo gihe yari yanavuze ko nta kandi gace M23 izongera ku bambura. Nyuma y’ubwo ihuriro ry’Ingabo ze, zimaze kwa mburwa ibice byinshi harimo n’uko imihanda ihuza u Mujyi wa Goma naza teritware bigenzurwa n’u wo mutwe.
Bruce Bahanda.