“Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano
Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye byimazeyo Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano, azisingiza ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange byazigize inkingi ikomeye y’umutekano n’iterambere by’igihugu. Umukuru w’Igihugu yazigaragaje nk’ingabo n’inzego z’umutekano yahoze yifuza kugira.
Ubu butumwa yabutanze ku wa Mbere, tariki ya 29/12/2025, bwari bugenewe by’umwihariko ba ofisiye, abagabo n’abagore bagize RDF n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’igihugu.
Perezida Kagame yashimiye izi ngabo n’inzego z’umutekano ku ruhare rukomeye zagize mu kurinda umutekano w’u Rwanda n’ubusugire bwarwo, ashimangira ko ubwitange n’ubunyamwuga byazo bikomeje gusigasira indangagaciro shingiro z’igihugu.
Ati: “Ubwitange n’ubunyamwuga byanyu bikomeje gusigasira indangagaciro z’igihugu cyacu.”
Yagaragaje kandi ko, nubwo isi n’akarere bikomeje guhura n’imbogamizi z’umutekano, Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bakomeje kuba indashyikirwa, haba mu nshingano zabo imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bagiramo uruhare hanze yacyo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhora bari maso no gukora kinyamwuga byatumye amahoro n’umutekano biganza mu gihugu, bigaha Abanyarwanda amahirwe yo kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi nta nkomyi, mu ituze n’umutekano usesuye.
Perezida Kagame yanashimye imyitwarire n’ubunyamwuga biranga ingabo z’u Rwanda mu butumwa zijyamo mu mahanga, aho zikomeje kubahiriza amahame igihugu cyiyemeje, arimo kurinda ubuzima bw’abantu hifashishijwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’indangagaciro z’ubumuntu.
Ati: “Kubera umuhate wanyu, u Rwanda rukomeje kugira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zitandukanye, kandi Abanyarwanda bashima uruhare rwanyu rwabafashije gukora ibikorwa byabo by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu batekanye kandi batuje.”
Yongeye gushimangira ko Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano muri rusange zigeze ku rwego yahoze azifuzaho, agaruka ku nkingi z’ubumwe, kwihesha agaciro n’imbaraga z’igihugu bazihagarariye.
Ati: “Nk’uko nabigaragaje mbere, ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano mfite uyu munsi ni zo nahoze nifuza kugira. Muri uyu mwaka mwakomeje kuba ku isonga mu guteza imbere ubumwe, kwigirira icyizere no gukorera igihugu mubigiranye indangagaciro z’ubunyangamugayo no gukunda igihugu.”
Mu gusoza, Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ko mu mwaka mushya zazakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, kubazwa inshingano no gukorera ku mahame akomeye, ashimangira ko ari byo biranga “ingabo zacu” kandi bikomeza kubaka icyizere cy’Abanyarwanda n’icy’isi yose ku mutekano n’ahazaza h’u Rwanda.






