Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Muri Kivu y’Amajy’epfo, Abanyamulenge bari gucurwa bufuni na buhoro .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 7, 2024
in Regional Politics
0
Muri Kivu y’Amajy’epfo, Abanyamulenge bari gucurwa bufuni na buhoro .
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Muri Kivu y’Amajy’epfo, Abanyamulenge bari gucurwa bufuni na buhoro .

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ni amakuru yashyizwe ku karubanda na bamwe mu Wazalendo baturiye i Bukavu, aho bagaragaje ko “Wazalendo” bari mu gukora amanama yo kwica Abanyamulenge baturiye i Nyangenzi kandi ko uyu mugambi wikomwe imbere n’umusirukare mukuru ukuriye ingabo za Leta muri Kivu y’Epfo, ariko ko uwo mugambi ukomeje gucurwa.

Amasoko yacu atandukanye avuga kuri iy’inkuru, yemeza ko Abanyamulenge bagenderewe kwicwa ari abaturiye isantire (centre) ya Nyangenzi haherereye muri grupema ya Kahongo, teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni amakuru kandi ahamya ko uyu mugambi wo kurandura Abanyamulenge bo muri Nyangenzi, uyobowe na General Padiri ukuriye Wazalendo bose muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Shabade ureba Wazalendo muri Kivu y’Amajy’epfo, Lt Col Tambwe ureba ingabo ziri muri Centre ya Nyangenzi na T3 wa Region muri Kivu y’Epfo, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bava mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.

Bikavugwa ko hari inama itegura ibyo bikorwa, iheruka kubera mu mujyi wa Bukavu, kandi ko yabaye ku wa mbere tariki ya 04/11/2024 . Bamwe mu bari bayitabiriye baje kugira amahirwe make, batabwa muri yombi n’ingabo za General, ukuriye abasirikare ba Leta muri Kivu y’Amajy’epfo.
Kugeza n’ubu abafashwe baracyafungiwe muri Camp Nsayo, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.

Ubuhamya buvuga kuri iy’inkuru Minembwe.com yahawe n’umukozi wa Leta ukorera muri ibyo bice, ariko utashatse kwivuga amazina; yahamije ko aya makuru yayahawe n’umuzalendo udashaka ko amaraso y’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ameneka.
Avuga ko nubwo umusirikare mukuru ureba region ya Kivu y’Amajy’epfo yabyikomye imbere ariko ko bidahagaze, kandi ko Abanyamulenge batagomba kwirara.

Yagize ati: “Ibyo bintu biduteye ubwoba! Kandi ni umugambi urimo n’Abanyekongo batuye muri Amerika, ngo kuko aribo batanga inkunga mu rwego rwo kugira ngo Abanyamulenge bakorerwe jenoside.”

Yavuze kandi ko uwo mugambi uteguwe ko bazica Abanyamulenge bakoresheje imipanga, imbunda na Lisansi (igitero, essance) n’udufuni.

Sibwo bwa mbere, abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bacurirwa imigambi yo kwicwa muri RDC, kuko no mu myaka ishize byarabaye, yewe ndetse no mu mwaka w’ 1996 bigeze guhabwa igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu, bitaba ibyo bakarimburwa bose, usibye ko bagenda birwanaho kugeza na magingo aya, Abanyamulenge baracyakomeje kwirwanaho.

Ariko akenshi aba Banyamulenge bavuga ko barindwa n’Imana yabo iba mu ijuru iyo bita Imana y’Imulenge cyangwa ya Israel.

Tags: AbanyamulengeBufuni na BuhoroKivu yamajy'EpfoNyangenziWazalendo
Share43Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Menya bimwe mubyo Trump ashyira imbere gusumba ibindi.

Menya bimwe mubyo Trump ashyira imbere gusumba ibindi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?