Muri RDC abahinzi baja guhinga babanje kubona ababaherekeza.
Kubera umutekano muke muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, benshi mu bahinzi berekeza mu mirima mu gihe baba babonye aba baherekeza.
Ibyo byagiye bigaragara akenshi mu Burasirazuba bwa RDC, ni mu gihe intambara z’urudaca hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro yogoge aka karere.
Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, zizwi nka MONUSCO biri mu byatumye zigenda zishigikirwa hamwe na hamwe; nko muri teritware ya Djugu mu gace kayo ka Dhendro, abahinzi baho ntibahwema gushigikira izo ngabo kuko akenshi bahinga mu gihe bamaze kumenya ko hari abaza kubaherekeza.
Ndetse amakuru avuga ko abenshi muri abo baturage bo muri utwo duce bagiye bimukira mu ma kambi aba ari hafi n’ibigo bya MONUSCO biherereye aho, bagahunga amakimbirane aba ari mu ngo zabo n’ibitero by’imitwe y’inyeshamba bibagabwaho.
MONUSCO yoherejwe muri RDC mu mwaka w’ 2010, ubwo yasimburaga ababanje mu bikorwa byo kubungabunga umutekano bya LONI, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’i y’Epfo.
Iz’i ngabo zagiye zikora ama operasiyo yo kurinda abahinzi b’ibigori , ibishyimbo, n’imyumbati, kandi zigatuma babasha gukora ibikorwa bisanzuye , mu bihe by’ihinga no kubarinda imitwe y’itwaje imbunda biba imyaka mu mirima kandi bakica abantu.
Gusa, hari naho abahinzi batinya kuja mu mirima yabo kubera gutinya ingabo za Leta(FARDC), aho ni nko mu Minembwe no mu tundi duce two muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira. Muri icyo gihe aba bahinzi biyambaza Twirwaneho kubaherekeza, kuko muri ibyo bice nta MONUSCO ikihabarizwa.
Mu mwaka w’ 2023, akanama ka LONI kemeje ko ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za MONUSCO, bisabwe na perezida Félix Tshisekedi, izo ngabo zigera ku 13.500 zahuye n’ibitero n’imyigaragambyo y’ababonaga ko zananiwe kurinda abaturage.
Cyakoze mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, Leta ya Kinshasa yisubiyeho isaba ko MONUSCO yaguma mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kugeza umutekano uhindutse, ariko muri Kivu y’Amajy’epfo zihita zihava hose.