Muri Syria inyeshamba zigaruriye imijyi ibiri y’ingenzi.
Inyeshamba zo mu mutwe w’abayisilamu wa Hayat Tahirir Al-sham (HTS) zakomeje kuja imbere zijya mu mujyi wa Homs muri Syria nyuma y’uko zari zimaze kwigarurira imijyi ibiri y’ingenzi.
Ni amakuru yatangajwe n’umuryango w’Abanyasiriya ukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro mu Bwongereza.
Uyu muryango wavuze ko uriya mutwe ubu uri mu birometero 5 gusa uvuye mu nkengero z’uyu mujyi w’ingenzi, uvamo ugana mu murwa mukuru, Damascus no mu majyaruguru.
Uru rugendo zarukoze nyuma yo kwigarurira imijyi ibiri, irimo uwa Aleppo uherereye mu majyaruguru n’uwa Hama wo uri rwagati mu gihugu mu mirwano ikomeye yatunguye ubutegetsi bwa Bashar Assad.
Umuyobozi wa HTS, Mohammed al-Golani, yavuze ko intego y’icyo gitero ari uguhirika Assad nk’uko iy’inkuru yatangajwe na CNN.
Ubwo Muhammad al-Golani yatangaga ikiganiro kuri iyi televisiyo ya CNN, yagize ati: “Iyo tuvuze intego, intego ya revolisiyo ikomeje kuba guhirika ubu butegetsi. Ni uburenganzira bwacu gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo tugere kuri iyo ntego.”