Muri Walikale, M23 yigaruriye uduce turenga dutanu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26/10/2024, umutwe witwaje imbunda wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, wigaruriye ibindi bice byo muri teritware ya Walikale nyuma yo gufata Kalembe.
Ku wa kane w’iki Cyumweru turimo, nibwo byatangajwe ko M23 yambuye ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ama Localité atatu yo muri iyi teritwari ya Walikale.
Ni mu gihe hashize i cyumweru cyose, muri Walikale hari kubera imirwano ikaze hagati y’uyu mutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho gifatanije n’abambari bacyo barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.
Amakuru ava muri ibyo bice, akaba anemezwa na sosiyete sivile yo muri iyi teritwari ya Walikale aravuga ko imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu, M23 yigaruriye uduce turimo Bitongi, Minjenje, Katobo, Kasimbi n’ibindi bice byinshi.
Ifatwa ry’utu duce ririyongera kuri Kalembe yafashwe mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo dusoza.