Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.
Umunyabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo yatangaje ko Afrika ikwiye guhahira aho ishaka no gukorana n’abo yihitiyemo bashobora kuyifasha kugera ku ntego zayo yishyiriyeho.
Nibyo Mushikiwabo yagarutseho mu kiganiro cyari kigamije ku kongerera imbaraga ijambo rya Afrika ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku mutekano muri Afrika yabaye ku wa mbere tariki ya 19/05/2025.
Yavuze ko mu bihe byabanjye Afrika yasaga nk’itabarirwa mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga ku buryo hari n’igihe wasanga abayobozi bayo bakangishwa ko uwo muryango hari ibyo utazabemerera gukora.
Yagize ati: “Igihe nari minisitiri w’ubanye n’amahanga byarantangazaga cyane kuko baratubwiraga ngo twe abaminisitiri bo muri Afrika hari ibyo umuryango mpuzamahanga utazatwemerera gukora nk’aho Afrika itabarirwa mu muryango mpuzamahanga.”
Yavuze ko binyuze mu miryango ibihugu bihuriyemo n’ubufatanye bigenda bigira byatumye bihuza ijwi ku ngingo nyinshi kandi zagiriye Afrika akamaro.
Mushikiwabo yageze naho atanga urugero ku gihe umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatorerwaga manda ya mbere ibihugu byose bya Afrika byishize hamwe bishyigikira kandidatire ye kandi imyaka yayoboye yatanze umusanzu ukomeye muri Afrika.
Yasobanuye ko Afrika ikwiye gukurikirana inyungu zayo binyuze mu gukorana na buri wese wayifasha kugera ku ntego zayo.
Ati: “Ni inyungu za Afrika kugira abafatanyabikorwa benshi. Ni inyungu zacu guhahira mu bice bitandukanye by’isi no gushakira inyungu i New York, Beijing, Ab Dhabi, Doha. Inyungu za Afrika uyu minsi ni ukwihitiramo abafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego zacu twishyiriyeho nk’Abanyafrika.”
Abayobozi b’uyu mugabane wa Afrika bakaba barishyiriyeho icyerekezo cya 2063 kizawufasha mu iterambere, aho bifuza ko umugabane wabo wunze ubumwe, uzaba ugeze ku iterambere, umutekano na demokarasi kandi ufite n’ijambo ku ruhando mpuzamahanga.