Mutualite y’Abanyamulenge i Burundi yavuze iby’uko ibayeho muri iki gihugu.
Mutualite Shikama i Burundi y’Abanyamulenge yatangaje ko ibayeho neza mu gihugu cy’u Burundi, ndetse ishimangira ko nta kibazo igirana n’ubutegetsi bwaho.
Yabigarutseho mu itangazo rigenewe abanyamakuru, rigaragaza ko yarishyize hanze kuri iki cyumweru tariki ya 26/07/2025.
Iri tangazo riteweho umukono na vise perezida w’iyi Mutualite, Kiruhura Patrick, ndetse n’umunyamabanga wayo, Ruboneka Laurent, ritangira rigira riti: “Twebwe Umuryango wa Banyamulenge bahuriye muri Mutualite Shikama-Burundi, turamenyesha ko tubanye neza n’ubutegetsi bw’u Burundi, ndetse kandi turisanga ku mutekano mwiza buduha.”
Rirongera kandi riti: “Bamwe muri twe bageze muri iki gihugu bahunze, abandi bakigezemo baje kwiga, mu gihe n’abandi bakigezemo kubera ubacuruzi, ariko twese dufite umutekano.”
Nanone kandi iri tangazo rikomeza rivuga ko “Umuryango wa Banyamulenge mu Burundi ntabwo wungukira mu mahoro n’umutekano gusa, abawugize banungikira mu mibereho n’ubukungu nk’abandi baturage babutuyemo. Impunzi nazo zungukira mu bikorwa zituzwamo mu gihugu cya gatatu, bitewe na Leta y’u Burundi, HCR n’ibihugu bibakira.
Cyobikoze, mu mpera z’umwaka ushize, habonetse Abanyamulenge bafunzwe cyane mu Burundi, ahanini bafatirwga i Bujumbura, abenshi muribo babazizaga umutwe wa M23 urwanira muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Abafatwaga icyo gihe babaga babaketsweho gukorana n’uy’u mutwe, gusa ibi byaje gusa naho bishyizeho, nyuma y’aho byamaganwe n’imiryango itandukanye.
Ariko nubwo biruko, umutwe wa Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi muri RDC, uheruka kwamagana Leta y’u Burundi uyishinja gutoza abarwanyi ba FDLR kugira ngo baje gutsemba Abanyamulenge.
Itangazo uyu mutwe washyize hanze mu mpera zakiriya cyumweru gishize, wavuze ko aba barwanyi ba FDLR hamwe n’ingabo z’u Burundi boherejwe i Luvungi, Rurambo na Minembwe muri uwo mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.
Nyamara uyu mutwe uvuga ko utazarebera Abanyamulenge bicwa, ahubwo uhamya ko uzirwanaho.
Bisanzwe bizwi ko u Burundi bukorana byahafi na Leta y’i Kinshasa ndetse n’umutwe wa FDLR.
Ni ubufatanye bumaze igihe kirekire kuko ibyegeranyo bitandukanye, bigaragaza ko byatangiye kuja ahagaragara mu ntangiriro z’u mwaka wa 2022, ubwo u Burundi bwagiranaga amasezerano yo gufashanya mu byagisirikare na Leta ya RDC.
Ariko ubu bufatanye bwatangiye mbere yabwo.