Muyumba yanenze ubutegetsi bwa RDC uburyo bukoresha dipolomasi
Francine Muyumba wahoze ari senateri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, usanzwe kandi ari n’umunyamategeko, yanenze ubutegetsi bw’iki gihugu uburyo bukoresha dipolomasi mu gukemura ibibazo by’umutekano n’ibya Politiki.
Ni mubutumwa yatambukije akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, aho yavuze ko dipolomasi ikoreshwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa isa n’imikono idashinga y’amagambo.
Yavuze ko iyo diplomasi itazigera itsimbura ukuri cyangwa ubushake bwa politiki.
Yagize ati: “None se Kinshasa izakora iki? Niba ikomeje guhunga ibisubizo by’imbere mu gihugu?”
Yakomeje avuga ko iki gihugu kigomba gusubira mu butegetsi bugendera ku mategeko, ngo kuko uburiho ubu nta tegeko na rimwe bwubahiriza kandi budakunda abaturage.
Muyumba ni umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi. Ni umugore ukiri muto kuko afite imyaka 38 y’amavuko.
Abarizwa mu ishyaka rya PPRD rya Joseph Kabila. Yagaragaje ko ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, byaba ibya Doha, Luanda na Nairobi cyangwa ibya Washington DC, ntacyo bizatanga.
Maze ashimangira ko amahoro yo muri RDC azava mu biganiro by’Abanyekongo bo ubwabo bonyine, kandi ko kuyashakira hanze ya Congo ari uguta umwanya.
Kinshasa ishinjwa kenshi kwivuguruza mu byemezo bifatirwa mu masezerano atandukanye, ibinatuma politiki y’igihugu ifatwa nk’ idahwitse kandi itagira umurongo uhamye.
