“Nari napfuye none nazutse”-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’aho byari bigize iminsi bivugwa ko yarashwe, avuga ko “bamwica buri munsi.”
Ni mu kiganiro Nangaa yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa kane, itariki ya 23/10/2025, aho cyabereye i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe yasubizaga abari baheruka gushyira amakuru hanze bavuga ko yarashwe na Wazalendo.
Yari amakuru yatangajwe n’abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa perezida Felix Tshisekedi.
Mu nkuru bari bashyize hanze mu cyumweru kimwe gishize, bavuze ko yakomerekejwe yerekeje i Bukavu, avuye i Goma. Bakanagaragaza ko yari yanyuze umuhanda wa Goma-Kalehe-Bukavu.
Mu kubasubiza uyu muyobozi mukuru wa AFC/M23, yagize ati: “Nari napfuye none nazutse. Buri munsi baranyica.”
Si ubwa mbere aba banyamukuru bakorera mu kwaha ku butegetsi bw’i Kinshasa bavuga ko Nangaa yishwe, kuko mu bihe byinshi barabitangaje, ndetse hari n’ubwo bavuga no kubandi bayobozi b’iri huriro rya AFC/M23.
Yanavuze kandi no kuri drones igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyiharaje gukoresha muri iyi minsi kikarasa ku baturage, avuga ko icyo kibazo bagiye kukivugutira umuti.
Anavuga kandi ko AFC/M23 itazakomeza kurebera ibyo bitero bihitana abaturage b’inzirakarengane.
Ati: “Niba Kinshasa ikomeje guhungabanya ibiganiro, turakomeza urugendo rwacu twerekeza i Kinshasa. Nta muntu dushaka ko atubwira guhagarara. Oya. Kubera ko Tshisekedi n’ingabo ze bari kwica abaturage bakoresheje kubarasisha drones.”
Mu cyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki turimo, drones na Sukhoi-25 by’ingabo za RDC zakomeje gusuka ibisasu ahatuye abaturage, ubundi zikabitera ku birindiro bya AFC/M23.
Nk’uko ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagiye bubigaragaza n’uko byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi, kandi binagira n’ibindi byangiza birimo n’ibikorwa remezo by’abaturage.
Hari nk’uruganda rwa sosiyete itunganya amabuye y’agaciro rwa Twangiza ruherereye muri teritware ya Mwenga byangije, kuko zarusutseho amabombe rurasha rurakongo.
Hari kandi n’ibisasu byatewe ahatuye abaturage i Busika muri teritware ya Walikale, ndetse ibindi biterwa muri za Masisi n’ahandi.
Nyamara muri icyo kiganiro AFC/M23 yagaragaje ko igiye kubonera umuti urambye izo ndege z’igisirikare cya Kinshasa zitesheje abaturage umutwe.






