Netanyahu na Trump mu Biganiro Bikomeye ku Hazaza h’Umubano wa Amerika na Iran
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ategerejwe i Washington mu ruzinduko rw’akazi ruzamuhuza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Ibi biganiro bikomeye biteganyijwe kwibanda ku mubano wa Amerika na Iran, by’umwihariko ku kibazo cy’intwaro za missile zirasa kure (long-range ballistic missiles) Iran ikomeje guteza imbere.
Nk’uko amakuru yizewe abitangaza, Netanyahu ashaka gushishikariza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera igitutu cya dipolomasi n’icy’ubukungu kuri Iran, mu rwego rwo kuyihatira kwemera gushyira ku meza y’ibiganiro ikibazo cy’izo ntwaro. Israel ifata izi missile nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wayo no ku mutekano w’akarere ka Moyen-Orient, ivuga ko zishobora kugera ku butaka bwayo ndetse no ku bandi bafatanyabikorwa bayo.
Ku rundi ruhande, Iran yakomeje kugaragaza ko idashyigikiye na gato ko ikibazo cy’intwaro zayo za missile cyaganirwaho. Abayobozi ba Tehran bavuga ko izo ntwaro ari iz’ubwirinzi, zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu no kwirinda iterabwoba rituruka hanze, by’umwihariko Israel na Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere tariki ya 09/02/206, Esmaeil Baqaei, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, yatangaje ko Amerika ikwiye kwigenga mu byemezo byayo, aho gukomeza kugendera ku byo yise “igitutu.”
Baqaei yongeyeho ko Israel ari igihugu gihora kibangamira inzira za dipolomasi, akayishinja kuba umwanzi w’amahoro mu karere, kuko ngo yakunze kurwanya ibiganiro byose bigamije gushaka umuti w’amahoro ku makimbirane areba Iran n’ibihugu by’iburengerazuba.
Umubano mubi hagati ya Iran na Israel umaze imyaka myinshi, aho Israel ivuga ko Iran igamije kuyihanagura ku ikarita y’isi, ishingiye ku mvugo zimwe na zimwe z’abayobozi ba Iran n’inkunga iha imitwe nka Hezbollah na Hamas. Iran yo ivuga ko Israel ari igihugu cyubakiye ku kwigarurira ubutaka bw’abandi, kandi ko ifashwa na Amerika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’akarere.
Amerika na Iran na bo bamaze igihe kirekire bafitanye umubano urangwa n’umwuka mubi, cyane cyane nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuye mu masezerano ya nucléaire yo mu 2015 (JCPOA) mu gihe cya manda ya mbere ya Donald Trump, zigashyiraho ibihano bikomeye byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Iran.
Urugendo rwa Netanyahu i Washington rufatwa n’abasesenguzi benshi nk’urushobora kongera umwuka mubi mu karere, cyane cyane niba Amerika yemeye kongera igitutu kuri Iran. Hari impungenge ko ibi bishobora kudindiza amahirwe y’ibiganiro bya dipolomasi, cyangwa bigatuma Iran ikomeza gukaza umurego mu guteza imbere intwaro zayo.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu basesenguzi bemeza ko ibi biganiro bishobora no kuba amahirwe yo gushaka inzira nshya y’ibiganiro, mu gihe impande zose zemeye koroshya imyanya yazo mu nyungu z’amahoro n’umutekano w’akarere ka Moyen-Orient.






