Ni bura abasirikare b’u Burundi 1000 kirenga, n’ibo bamaze kugwa muri Masisi.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi uravuga ko wigaruriye agace k’ingenzi ka Ngungu nyuma y’imirwano ikomeye yahabereye aho yari ihanganishije uwo mutwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ririmo n’ingabo z’u Burundi na FDLR.
Ni mu mirwano yabaye ku gicamunsi cy’ejo hashize, itariki ya 15/01/2025 ni bwo umutwe witwaje imbunda wa M23 wirukanye muri centre ya Ngungu ihuriro ry’ingabo za Congo rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’Abazungu baturutse i Buraya.
Ngungu ni Localité iherereye muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba ari igice ahanini cyororerwamo Inka n’andi matungo, ndetse kandi hakaba hanahingwa hakera cyane.
Nk’uko umutwe wa M23 ubivuga, binyuze mu muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda, yavuze ko umubare munini w’abasirikare ba Leta barwanye muri Ngungu bari bagizwe n’abasirikare b’u Burundi, asobanura ko abenshi muri bo bahaguye. Gusa ntacyo Leta ya Kinshasa cyangwa FARDC byatangaje kuri ibyo bitero n’ababiguyemo.
Barinda ubwo yavuganaga n’itangaza makuru yagize ati: “Byibuze abasirikare b’u Burundi barenga amagana abiri baguye mu ntambara yabereye i Ngungu. Twayifashe, twirukanye ihuriro ry’Ingabo za RDC muri Ngungu.”
Yanavuze ko mu minsi ibiri ishize ririya huriro ry’Ingabo za RDC riri muri Ngungu ryishe abaturage, ryafashe ku ngufu abagore n’abakobwa, ndetse kandi rinasahura n’utwabo.
Hari ubuhamya bwatanzwe n’umuturage utuye muri ako gace bugira buti: “Ubwo FARDC n’abarundi bafataga i Ngungu balepinze abagore n’abakobwa.”
Bukomeza bugira buti: “Hari umugabo binjiranye mu nzu ye w’Umututsi bamusaba kurongora umukobwa we, nawe arabyanga bahita bamurasa arapfa! Umukobwa we niko guhita bamulepinga.”
Ubu buhamya bushimangira ko nyuma y’aho FARDC n’abambari bayo bafashe abagore n’abakobwa ku ngufu, icyakurikiyeho basahuye ibyabo.
Mu makuru yatangajwe ku wa kabiri w’iki Cyumweru, byavuzwe ko mu mirwano yasakiranyije ihuriro ry’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu nkengero za Ngungu yaguyemo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 400, ndetse n’abandi bafatwa matekwa harimo nabayikomerekeyemo.
Urubuga ruri muzikunze gutangaza intambara ibera i Masisi, rwagize ruti: “70% byabaguye mu nkengero za Ngungu ni abasirikare b’u Burundi barimo n’abofisiye bakuru. Muri video urabonamo amapeti.”
Uru rubuga rwavuze ko hapfuye byibuze abasirikare b’u Burundi 400.
Ibyo bibaye mu gihe kandi umwaka ushize mu ntambara M23 yafashe umujyi wa Kitshanga nawo uherereye muri Masisi, byatangajwe ko 800 by’ingabo z’u Burundi zayiguyemo n’abandi benshi bafatwa matekwa, nubwo leta y’u Burundi yabihakanye icyo gihe.