“Nibongera Kudutera, Tuzasubira i Uvira” – Dr. Balinda wa AFC/M23
Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) watangaje ko witeguye kongera gufata Umujyi wa Uvira mu gihe ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryawugabaho ibitero. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/01/2026.
Dr. Balinda yibukije ko tariki ya 09/12/2025, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira, uwa kabiri mu bunini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko ikaza kuwuvamo nyuma y’iminsi mike, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro. Tariki ya 17/01/2026 ni bwo ingabo za nyuma za AFC/M23 zawuvuyemo, bituma ingabo za Leta zari zarahunze zisubira muri uwo mujyi, zifatanije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Yasobanuye ko AFC/M23 itari ifite umugambi wo gufata Uvira, ariko ko byabaye ngombwa bitewe n’ibitero byagabwe ku birindiro byayo tariki ya 02/12/2025, byatangiriye mu gace ka Kamanyola. Nk’uko Dr. Balinda yakomeje abivuga, ibyo bitero byari bigamije kuburizamo amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, i Washington DC tariki ya 04/12/2025.
Mu minsi ishize, Leta ya RDC, ibinyujije kuri Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Pulusi, yatangaje ko nyuma yo kongera gusubirana Uvira, ifite umugambi wo kugaba ibitero simusiga bigamije kwambura AFC/M23 ibice byose igenzura, by’umwihariko imijyi ya Bukavu, Goma na Bunagana. Ibi bihuzwa n’amakuru avuga ko muri Uvira hakomeje koherezwa ingabo nyinshi, zirimo n’abacanshuro b’abazungu, ndetse n’ibikoresho bya gisirikare biremereye.
Dr. Balinda yavuze ko mu gihe izo ngabo za Leta zazongera kugaba ibitero kuri AFC/M23, ingaruka zabyo zaba zisobanutse. Ati: “Ni ba banduteye i Kamanyola bizatuma ibyo byose biba. Nibongera kudutera, na bwo niko bizamera. Tuzasubirayo i Uvira; nibadutere vuba ahubwo.”
Yasoje ashimangira ko nubwo imvugo ya gisirikare ikomeje, AFC/M23 igishyize imbere inzira y’ibiganiro mu gukemura amakimbirane ifitanye na Leta ya Kinshasa, igaragaza ko intego yayo ari uko abaturage babona amahoro arambye, mu bihe byiza n’ibibi.





