Nigeria: Bitunguranye abasirikare bo mu itsinda ridasanzwe bashimuswe.
Muri Nigeria abarwanyi bo mu mutwe wa kiyisilamu bateye ikigo cya Batayo ya Task Force iherereye mu majyaguru ashyira uburengerazuba bwa Leta ya Borno bashimuta abasirikare n’ibikoresho byabo birimo imbunda n’amasasu.
Ni amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano muri Nigeria, aho zemeza ko abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bagabye igitero ku kigo cya gisirikare giherereye mu majyaguru ashyira uburengerazuba bwa Leta ya Borno, bashimuta abasirikare n’ibikoresho byabo.
Iki gitero kikaba cyarakozwe mu gitondo cyo ku wa mbere w’iki cyumweru, ibyateye ubwoba yaba Leta ndetse n’ibihugu by’ibituranyi, ni mu gihe bibwira ko ibyo ko byaba ari ukugaruka kw’abajiadiste, bigeze kugacishaho muri ako karere.
Hari n’abavuga ko hagaragara Boko Haram ariko ko ari abajiadiste bihishe inyuma yayo, kandi ko bafatikanyije na Leta ya kiyisilamu intara ya Afrika y’iburengerazuba, ngo kuko uyu mutwe usigaye ugaba ibitero ukoresheje n’indege zitagira abapilote n’ibisasu biturika itega mu mihanda minini.
Umusirikare warokotse icyo gitero yabwiye ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, ko abagabye iki gitero baje ku bimodoka bya makamyo binini, kandi ngo hejuru y’ibyo bikamyo hari ibibunda biremereye. Nyuma ngo bamaze kugera kuri iki kigo cya gisirikare barakigota.
Yanavuze ko icyo kigo cya gisirikare ko cyarimo ibatoyo izwi nka Task Force 153. Kandi ko icyo kigo giherereye neza mu gace ka Marte muri Borno.
Yabwiye kandi Reuters ko ingabo za Nigeria, izatarashimuswe zahise zihungira muri brigade nini ya Task Force ya 24 ifite icyicaro mu gace ka Dikwa, aho ngo zahise zongera kwikusanyiriza zihita zigaba igitero kuri uyu mutwe wa Boko Haram zongera ku kibohoza.
Umubare w’abasirikare bashimuswe nturamenyekana, ariko amakuru yizewe nuko Boko Haram itaragarura abo yashimuse.