“Nimwumve Ijwi Ryacu!” – Abanyamulenge Batuye muri Amerika Bigaragambije Imbere ya Loni Basaba Isi Guhagarika Ibyo Bavuga ko Ari Ubwicanyi Bukomeje mu Burasirazuba bwa RDC
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Ku wa Gatatu, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze imyigaragambyo y’amahoro imbere y’icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (Loni) i New York, bagamije kugeza ku muryango mpuzamahanga ubutumwa bwo kwamagana ubwicanyi, ihohoterwa n’ibindi bikorwa bavuga ko bikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi myigaragambyo yahuje Abanyamulenge benshi baturutse muri leta zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo Maine n’izindi, bahurira i New York bitwaje ibyapa n’ubutumwa busaba amahanga kugira icyo akora ku bibazo by’umutekano bavuga ko bimaze igihe byugarije abaturage bo mu misozi ya Minembwe n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo ndetse no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko umwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo yabibwiye Minembwe Capital News, iyi gahunda yari yateguwe mu gihe ku cyicaro gikuru cya Loni hari hateganyijwe inama mpuzamahanga yari itegerejwemo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi. Gusa, nk’uko yabisobanuye, abo bakuru b’ibihugu bombi ntibigeze bitabira iyo nama.
Nubwo abo bayobozi batabonetse, abigaragambyaga bavuga ko bageze ku ntego yabo yo kugeza ubutumwa ku bayobozi mpuzamahanga, abadipolomate n’abandi bantu banyuraga aho imyigaragambyo yabereye.
Umwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo yagize ati:
«”Twabonaga abantu benshi bahagarara bakadutega amatwi. Hari abazungu bagaragazaga ko bumvise neza ubutumwa twari tuzanye, nubwo hari n’abandi wabonaga bitabareba cyane.”»
Yakomeje avuga ko hari n’umunyamakuru wageze aho imyigaragambyo yabereye, akaganira n’abigaragambyaga ndetse akabafata amashusho n’amakuru.
Yagize ati:
«”Haje umunyamakuru, nubwo ntibuka ikinyamakuru akorera, ariko yadufashe amashusho n’ibiganiro, atubwira ko aza gutangaza inkuru yacu.”»
Abitabiriye iyo myigaragambyo bavuga ko intego yabo nyamukuru yari ugusaba Umuryango w’Abibumbye, ibihugu bikomeye n’indi miryango mpuzamahanga gukurikirana no kugira uruhare mu guhagarika ibyo bavuga ko ari ubwicanyi, ihohoterwa, kwimurwa ku gahato n’ibindi bibazo by’umutekano bikomeje kuvugwa mu bice bituwe n’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse no mu bindi bice by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Banagaragaje kandi ko bifuza ko ijwi ryabo ryakumvwa ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko ikibazo cy’umutekano n’uburenganzira bwa muntu kigomba guhabwa umwanya ukwiye mu biganiro mpuzamahanga bireba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigaragaza icyo bwavuze kuri iyi myigaragambyo yabereye i New York.





