Nyuma ya muka Sositeni, hafunzwe abandi Banyamulenge mu Minembwe.
Abandi Banyamulenge babiri bafunzwe mu Minembwe, aho nabo batawe muri kasho bazira akarengane, nk’uko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zimaze kubihindura akamenyero ibyo gufunga aba banyamulenge baturiye imisozi miremire y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize ni bwo umugore wa Sositene Serugaba, Nyabera yatawe muri yombi, ni mu gihe ingabo za FARDC zo muri brigade ya 21 zikorera mu Minembwe zamufunze.
Zivuga ko azira kuba agemurira amasasu n’imbunda Twirwaneho. Ibyo agikomeje guhakana, hubwo bikavugwa ko iz’ingabo zimushakaho amafaranga kuko zizi ko ari umwe muri barwiyemeza mirimo bo muri aka gace, dore ko afite amahoteli n’ibindi bikorwa byubucuruzi hano muri centre ya Minembwe.
Nyuma y’umudamu wa Sositene haje gufungwa undi mugore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, witwa Soleil. Ariko we nubwo yaje kurekurwa ariko akomeje gufungishwa ijisho.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo nabwo, hafunzwe abandi bagabo babiri ba Banyamulenge, uwa mbere yafatiwe mu muhana wa Gakenke afatwa ku wa mbere, mu gihe undi wo mu Marango yafashwe ku wa kabiri. Bakaba bafungiwe kuri brigade.
Aba bose bazira ubwoko bwabo, ni mu gihe FARDC ibaziza gushyigikira abana(Twirwaneho) babo, basanzwe babarindira umutekano. Abanyamulenge bavuga ko Twirwaneho yabayeho mu gihe FARDC yari yananiwe kubarwanirira; Inka zabo zibarirwa mu bihumbi birenga amagana ziranyagwa n’imihana yabo amagana isenywa na barwanyi ba Maï Maï.
Si abo bonyine mu Banyamulenge bafunzwe, kuko mbere y’uko umudamu wa Sositene afungwa, udukasho FARDC ifungiramo abantu kuri brigade muri centre ya Minembwe, harimo n’abandi bagabo babiri bakaba bamazemo iminsi badufungiwemo.
Amakuru ava muri ibyo bice, avuga ko uwatawe muri yombi hano mu Minembwe, iyo atoherejwe i Kinshasa ategekwa gutanga amafaranga kugira arekurwe, atayatanga nabyo agakomeza gufungwa.
Hagati aho, aka gace nti kari gaherukamo imirwano nk’uko byagiye biba mu mwaka ushize. Amezi umunani akaba agiye kurangira neza, nta hantu Maï Maï igabye igite.
The presence of estrogen influences many areas of the brain including to the hypothalamus, cerebellum, nigrostriatal and mesolimbic system, amygdala, hippocampus, cerebral cortex, and brainstem [url=https://fastpriligy.top/]what is priligy[/url]