Inka zabo mu bwoko bw’Abatutsi ninshi, zishwe zitemaguwe n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma yogutsindwa m’urugamba rwa none.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditse, bwatanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho yavuye ko uyumunsi hatemaguwe Inka z’Abatutsi zibarirwa kuri makumyabiri n’icenda, kandi ko zishwe n’abarwanyi barwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Kanyuka yatanze ubu butumwa akoresheje urubuga rwa x, rwahoze rwitwa Twitter, avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, kw’aribwo ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi ryakoze iki gikorwa kigayitse cyo kwica zitemaguye Inka z’Abatutsi ninshi.
Yagize ati: “Ibyo tumaze kumva biteye agahinda, ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ryishe Inka z’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibyo bakora biragayitse, biteye ubwoba.”
Yanasobanuye ko Inka zishwe ko zirenga 29, kandi ko zishwe ahanini n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi na FARDC, yemeza ko abazishe ari FDLR na Nyatura, imitwe ibiri ihuriye mu cyiswe Wazalendo.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko FDLR na Nyatura bakoze iki gikorwa cyo kwica Inka z’Abatutsi nyuma yuko bari bamaze gutsindwa mu bitero bari bagabye kuri uyu wa Gatanu mu birindiro bya M23 biherereye mu nkengero za Kanyaboyonga, mu gace kitwa Bulindi na Butalongola.
Ubutumwa bwa mashusho Lawrence Kanyuka yashize hanze, bwagaragazaga Inka zatemaguwe ibitsi, ahandi wabonaga aho zabagiwe, ndetse kandi wabonaga n’imirambo y’izi nka irambaraye ku musozi wo mu Kivuye muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Tubibutsa ko izi nka, ko zatemaguwe n’abarwanyi barwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, mu gihe aba barwanyi bari bamaze gutsindwa mu rugamba bari bashoye kuri M23, biza kurangira uyu mutwe wa M23 wirwanyeho ukubita inshuro abarwanirira leta ya Kinshasa.
Byanavuzwe kandi ko abarwanirira leta ya Perezida Felix Tshisekedi, mu rugamba barwanye none, bambuwe ibikoresho by’agisirikare byinshi birimo n’imbunda zirasa kure.
MCN....