OCHA yamaganye Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zafungiye abaturage ba Minembwe amayira yabafashaga kubona ibiryo n’imiti
Ishami ry’Ubutabazi rya Loni (OCHA) ritangaza ko abaturage basaga 172.000 bo muri Minembwe bari mu kaga k’imibereho mibi kubera gufungirwa amayira yose yinjizagamo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Mu itangazo ryasohowe na OCHA, iri shyirahamwe risaba ko inzira zose zafunzwe zafungurwa ako kanya, hagamijwe gukuraho inzitizi zibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’ubutabazi ndetse no kurinda ubuzima bw’abasivili bari mu bibazo bikomeye by’umutekano.
Kuva imirwano yongeye kubura mu kwezi kwa mbere uyu mwaka 2025, umuhanda munini Fizi–Lusuku–Point Zéro–Mikenge–Minembwe ndetse n’indi myinshi yacibwaga ku baturage yarafunzwe muri Kivu y’Epfo. OCHA ivuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye zirimo: Kudahabwa ibicuruzwa by’ingenzi, Abatanga ubutabazi babura inzira zo kugera aho bikenewe,
Abaturage bavanwa mu byabo cyangwa bagahungabanywa n’ibikorwa by’iterabwoba.
OCHA isaba ko ibitero byose ku basivili bihagarara, ndetse n’ibikorwa byo kubabuza ubwisanzure cyangwa kubatera ubwoba bicika burundu.
Kubera gufungirwa amayira, ibiribwa n’imiti byagumye kugabanuka ku buryo buteye impungenge. OCHA itanga urugero rw’izamuka ry’ibiciro mu mezi make ashize:
Ikilo cy’isukari: 5.000 FC,
Umufuka w’ifu w’ibiro 25: 15.000 FC.
Abaturage bo muri Minembwe bavuga ko inzara iri kubica, ndetse bamwe bapfa batagejejwe kwa muganga kuko ibitaro nta miti ibirimo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana gufungwa kw’amayira. Bashinja ingabo z’u Burundi zikorera muri RDC, ku bufatanye n’ingabo za FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, kubabuza ubwisanzure no kubangamira imibereho yabo.
Ingabo z’u Burundi zisobanura ko zafunze amayira “mu rwego rwo kurinda umujyi wa Uvira n’urubibe rw’u Burundi”, zisaba kandi abaturage ba Minembwe “kwitandukanya n’abarwanyi” zishinja kuba bihishe muri rubanda.
Brigadier General Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, yagize ati:
“Uvuye za Minembwe aba ari gukorana n’umwansi, uwo ntarengana. Nabyo birumvikana.”
Yongeyeho ko abaturage bagomba “kwitandukanya n’imitwe ya Red-Tabara n’indi ikorana na yo”, nubwo nta bimenyetso bigaragara yigeze atanga ku byo abashinja.
Igisirikare cy’u Burundi gikomeza gutangaza ko kiri muri RDC kurwanya:
Red-Tabara,
FNL ya Nzabampema.
Gikorera ku mpamvu cyemeza ko iyi mitwe ikorana n’umutwe wa Twirwaneho ndetse na AFC/M23, ibyo ariko iyi mitwe yose ikomeje kubihakana.
Ibi bibazo byose byiyongera ku by’umutekano bimaze imyaka irenga icumi bihangayikishije abaturage bo mu misozi ya Minembwe na Itombwe, ikomeje kubaho nk’akarere karimo umutekano muke udashira.






