• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, February 1, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 16, 2025
in World News
0
Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso

You might also like

Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano

U Buyapani Bwatangaje Umushinga Udanzwe wa “Solar Ring”: Intangiriro y’Igihe Isi Ishobora Kubaho Itagikeneye Peteroli?

Menya Ingaruka Isi Ishobora Guhura na Zo mu Gihe Amerika Yagaba Igitero kuri Irani

Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yatangaje ko ateganya kugirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agamije gusobanukirwa neza impamvu igihugu ayoboye cyahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’ingaruka z’icyo cyemezo ku hazaza h’imikoranire y’impande zombi.

Tariki ya 31/01/2022, AU yafashe icyemezo cyo guhagarika Burkina Faso mu bikorwa byayo byose, nyuma y’icyumweru Kapiteni Traoré ayoboye impinduka za politiki zavanye Roch Marc Christian Kaboré ku butegetsi. Uwo muryango wasobanuye ko Burkina Faso izemererwa kongera gusubira mu bikorwa byawo ari uko izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi binyuze mu matora.

Mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano n’ihungabana rya politiki mu karere ka Sahel, tariki ya 17/07/2025, AU yagize Perezida Evariste Ndayishimiye intumwa yayo yihariye muri ako karere. Yahawe inshingano zo kuganira n’abayobozi ba Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye binyuze mu nzira za dipolomasi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kapiteni Traoré yavuze ko kugeza ubu ataramenyeshwa impamvu zifatika zatumye AU ihagarika Burkina Faso, anavuga ko atazi niba igihugu cye kigifatwa nk’umunyamuryango wuzuye w’uwo muryango. Yagaragaje ko abayobozi ba AU bataramuha ibisobanuro bihagije ku cyemezo bafashe.

Yagize ati: “Twari twitezwe kwakira Perezida w’u Burundi mu cyumweru gishize, ariko byabaye ngombwa ko urugendo rusubikwa kubera gahunda nyinshi. Turamuteze. Dushaka kumva impamvu bitwaye kuriya n’impamvu baduheje.”

Kapiteni Traoré kandi yabajijwe niba Burkina Faso itekereza kuva muri AU nk’uko yabigenje ku muryango w’ubukungu n’ubufatanye bwa Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), ubwo Burkina Faso, Mali na Niger byahitagamo gushinga umuryango mushya wo kwirindira no gutabarana uzwi nka AES. Yasubije ko icyo cyemezo kizashingira ku bisobanuro azahabwa na Perezida Ndayishimiye.

Ati: “Ntitwafata icyemezo gikomeye tutabanje kumenya impamvu. Kubera iki baduheje? Kubera iki badufata batyo? Niduhabwa ibisobanuro, nibwo twasobanurira abaturage bacu impamvu twafashe icyemezo runaka, nk’uko byagenze igihe twavaga muri CEDEAO.”

Mu 2024, Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso yemereye Kapiteni Traoré gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2029, icyemezo cyateje impungenge muri AU, yerekanye ko iteganya ko amatora rusange yaba nyuma y’uwo mwaka.

Iki kiganiro gitegerejwe hagati ya Capt Ibrahim Traoré na Perezida Evariste Ndayishimiye gishobora kuba intambwe ikomeye mu gusobanura umubano wa Burkina Faso na AU, ndetse kikagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’igihe kizaza cy’imiyoborere n’imikoranire ya dipolomasi mu karere ka Sahel.

Tags: Bur kinafsoNdayishimiyeTraore
Share36Tweet23Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano

by Bahanda Bruce
February 1, 2026
0
Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano

Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu...

Read moreDetails

U Buyapani Bwatangaje Umushinga Udanzwe wa “Solar Ring”: Intangiriro y’Igihe Isi Ishobora Kubaho Itagikeneye Peteroli?

by Bahanda Bruce
February 1, 2026
0
U Buyapani Bwatangaje Umushinga Udanzwe wa “Solar Ring”: Intangiriro y’Igihe Isi Ishobora Kubaho Itagikeneye Peteroli?

U Buyapani Bwatangaje Umushinga Udanzwe wa “Solar Ring”: Intangiriro y’Igihe Isi Ishobora Kubaho Itagikeneye Peteroli? U Buyapani bwashyize ahagaragara umushinga udasanzwe ushobora guhindura burundu amateka y’ingufu ku Isi....

Read moreDetails

Menya Ingaruka Isi Ishobora Guhura na Zo mu Gihe Amerika Yagaba Igitero kuri Irani

by Bahanda Bruce
January 31, 2026
0
Menya Ingaruka Isi Ishobora Guhura na Zo mu Gihe Amerika Yagaba Igitero kuri Irani

Menya Ingaruka Isi Ishobora Guhura na Zo mu Gihe Amerika Yagaba Igitero kuri Irani Mu gihe ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani byananirana burundu,...

Read moreDetails

Amerika Yateguye Igitero Gikomeye kuri Iran, Umutekano w’Isi Urahungabana Bikomeye

by Bahanda Bruce
January 31, 2026
0
Amerika Yateguye Igitero Gikomeye kuri Iran, Umutekano w’Isi Urahungabana Bikomeye

Amerika Yateguye Igitero Gikomeye kuri Iran, Umutekano w’Isi Urahungabana Bikomeye Isi yose iri mu rungabangabo, amaso yayerekeje mu gace ki kigobe cya Perse, aho ingabo za Leta Zunze...

Read moreDetails

Umwuka w’Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati: U Bushinwa Bwahaye Amerika Umuburo Ukomeye ku Bijyanye na Iran

by Bahanda Bruce
January 29, 2026
0
Umwuka w’Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati: U Bushinwa Bwahaye Amerika Umuburo Ukomeye ku Bijyanye na Iran

Umwuka w’Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati: U Bushinwa Bwahaye Amerika Umuburo Ukomeye ku Bijyanye na Iran U Bushinwa bwahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuburo ukomeye kandi udasanzwe,...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?