Perezida Capt Ibrahim Traoré asaba ibisobanuro Perezida Ndayishimiye ku guhagarikwa kwa Burkina Faso
Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yatangaje ko ateganya kugirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agamije gusobanukirwa neza impamvu igihugu ayoboye cyahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’ingaruka z’icyo cyemezo ku hazaza h’imikoranire y’impande zombi.
Tariki ya 31/01/2022, AU yafashe icyemezo cyo guhagarika Burkina Faso mu bikorwa byayo byose, nyuma y’icyumweru Kapiteni Traoré ayoboye impinduka za politiki zavanye Roch Marc Christian Kaboré ku butegetsi. Uwo muryango wasobanuye ko Burkina Faso izemererwa kongera gusubira mu bikorwa byawo ari uko izaba yasubijeho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi binyuze mu matora.
Mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano n’ihungabana rya politiki mu karere ka Sahel, tariki ya 17/07/2025, AU yagize Perezida Evariste Ndayishimiye intumwa yayo yihariye muri ako karere. Yahawe inshingano zo kuganira n’abayobozi ba Burkina Faso, Mali na Niger, imiryango yo mu karere, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye binyuze mu nzira za dipolomasi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kapiteni Traoré yavuze ko kugeza ubu ataramenyeshwa impamvu zifatika zatumye AU ihagarika Burkina Faso, anavuga ko atazi niba igihugu cye kigifatwa nk’umunyamuryango wuzuye w’uwo muryango. Yagaragaje ko abayobozi ba AU bataramuha ibisobanuro bihagije ku cyemezo bafashe.
Yagize ati: “Twari twitezwe kwakira Perezida w’u Burundi mu cyumweru gishize, ariko byabaye ngombwa ko urugendo rusubikwa kubera gahunda nyinshi. Turamuteze. Dushaka kumva impamvu bitwaye kuriya n’impamvu baduheje.”
Kapiteni Traoré kandi yabajijwe niba Burkina Faso itekereza kuva muri AU nk’uko yabigenje ku muryango w’ubukungu n’ubufatanye bwa Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), ubwo Burkina Faso, Mali na Niger byahitagamo gushinga umuryango mushya wo kwirindira no gutabarana uzwi nka AES. Yasubije ko icyo cyemezo kizashingira ku bisobanuro azahabwa na Perezida Ndayishimiye.
Ati: “Ntitwafata icyemezo gikomeye tutabanje kumenya impamvu. Kubera iki baduheje? Kubera iki badufata batyo? Niduhabwa ibisobanuro, nibwo twasobanurira abaturage bacu impamvu twafashe icyemezo runaka, nk’uko byagenze igihe twavaga muri CEDEAO.”
Mu 2024, Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso yemereye Kapiteni Traoré gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2029, icyemezo cyateje impungenge muri AU, yerekanye ko iteganya ko amatora rusange yaba nyuma y’uwo mwaka.
Iki kiganiro gitegerejwe hagati ya Capt Ibrahim Traoré na Perezida Evariste Ndayishimiye gishobora kuba intambwe ikomeye mu gusobanura umubano wa Burkina Faso na AU, ndetse kikagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’igihe kizaza cy’imiyoborere n’imikoranire ya dipolomasi mu karere ka Sahel.






