• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, May 7, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 16, 2025
in Regional Politics
0
Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare b’u Burundi barimo Gucyurwa Banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho

You might also like

Ibihuha kuri Coup d’État mu Burundi byongeye gukaza impungenge — Isesengura ryimbitse ku mateka, politiki n’ahazaza h’igihugu

Uruzinduko rwa Perezida William Ruto muri Tanzania rwageze ku ntego zikomeye

Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Epfo aravuga ko abasirikare b’u Burundi bari bagisigaye muri ako karere, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, batangiye gucyurwa mu gihugu cyabo banyuze mu nzira y’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika.

Nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2025, bemeza ko abo basirikare bari basanzwe mu Mujyi wa Uvira, mbere y’uko uwo mujyi wigarurirwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ijoro ryo ku itariki ya 09 rishyira ku ya 10/12/ 2025.

Aya makuru akomeza avuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 15 rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2025, habonetse ubwato butandukanye buhaguruka mu bice by’Ikiyaga cya Baraka n’icya Mboko, bwerekeza mu gice kirimo ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi, giherereye i Rumonge. Uyu mujyi wa Rumonge uzwi nk’icyambu gikomeye giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi, ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Abasesenguzi b’umutekano mu karere bavuga ko iki gikorwa cyo gucyura abasirikare banyuze mu kiyaga gishobora kugaragaza impinduka mu mikorere y’ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Epfo, mu gihe umutekano muri aka gace ugikomeje kuba ingorabahizi, ndetse hakomeje kugaragara impinduka ku mirongo y’urugamba.

Kugeza ubu, inzego za Leta y’u Burundi ntiziratangaza ku mugaragaro umubare nyakuri w’abasirikare bamaze gucyurwa, ndetse n’icyerekezo rusange cy’uruhare rwabo mu bibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Icyakora, aya makuru akomeje gukurikiranwa hafi n’itangazamakuru n’abakurikirana ibya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

  MCN
Tags: GucyurwaIkiyagaIngabo z'u BurundiTanganyika
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ibihuha kuri Coup d’État mu Burundi byongeye gukaza impungenge — Isesengura ryimbitse ku mateka, politiki n’ahazaza h’igihugu

by Bahanda Bruce
May 5, 2026
0

Ibihuha kuri Coup d’État mu Burundi byongeye gukaza impungenge — Isesengura ryimbitse ku mateka, politiki n’ahazaza h’igihugu Muri iyi minsi, mu Burundi hongeye kuvugwa amakuru n’ibihuha bivuga ko...

Read moreDetails

Uruzinduko rwa Perezida William Ruto muri Tanzania rwageze ku ntego zikomeye

by Bahanda Bruce
May 5, 2026
0
Uruzinduko rwa Perezida William Ruto muri Tanzania rwageze ku ntego zikomeye

Uruzinduko rwa Perezida William Ruto muri Tanzania rwageze ku ntego zikomeye Perezida wa Kenya, , ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania rwatangiye ku wa Mbere tariki...

Read moreDetails

Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko

by Bahanda Bruce
May 3, 2026
0
Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko

Iby’ingenzi Perezida Kagame w’u Rwanda na Samia Suluhu wa Tanzania biyemeje muri uru ruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Tanzania ukomeje gushingira...

Read moreDetails

Ishimwe rya Perezida Ndayishimiye ku Mugore We Rikomeje Kugaragaza Isura Nshya ya Politiki y’u Burundi

by Bahanda Bruce
May 3, 2026
0
Ishimwe rya Perezida Ndayishimiye ku Mugore We Rikomeje Kugaragaza Isura Nshya ya Politiki y’u Burundi

Ishimwe rya Perezida Ndayishimiye ku Mugore We Rikomeje Kugaragaza Isura Nshya ya Politiki y’u Burundi Tariki ya 01/05/2026, ubwo u Burundi bwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Perezida w’iki gihugu,...

Read moreDetails

Le Président Kagame à Dar es-Salaam : une visite porteuse d’une nouvelle dynamique diplomatique régionale

by Bahanda Bruce
May 3, 2026
0
Le Président Kagame à Dar es-Salaam : une visite porteuse d’une nouvelle dynamique diplomatique régionale

Le Président Kagame à Dar es-Salaam : une visite porteuse d’une nouvelle dynamique diplomatique régionale Le Président de la République du Rwanda, Paul Kagame, est attendu pour une...

Read moreDetails
Next Post
Abaturage i Uvira Bagaragaje Gushyigikira Gukomeye AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Banagira n’Icyo Bayisaba

Abaturage i Uvira Bagaragaje Gushyigikira Gukomeye AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Banagira n'Icyo Bayisaba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?