Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Félix Tshilombo, yongeye ku mvikana mu burakari bwinsi y’ikoma u Rwanda, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 30, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Félix Tshilombo, yongeye ku mvikana mu burakari bwinsi y’ikoma u Rwanda, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshilombo, yongeye kwa magana u Rwanda ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.

You might also like

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Ni mu kiganiro perezida Félix Tshisekedi yahaye itangaza makuru rya Le Monde Afrique, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29/03/2024.

Tshisekedi yavuze ko atangazwa n’uko u Rwanda rutaryozwa ibyago ruteza igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku ntambara igisirikare cye, gihanganyemo n’umutwe wa M23, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, mu Burasirazuba bwicyo gihugu.

Yagize ati: “Mwaba muzi ibihano bimaze gufatwa ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine? Nanjye sinabimenya byose, kuko bimaze kuba byinshi. Vuba aha muzi urupfu rwa Alexeï Navalny(utaravuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya), Muri Congo hamaze gupfa abantu miliyoni 10. None nibihe bihano byari byafatirwa u Rwanda? Ntabyo. Kandi mu gihe Kagame agiye mu Buraya ba musasira tapi rouge. Mbwira icyo ari cyo.”

Yakomeje agira ati: “Tugomba gutandukanya ingano n’umurima. Mu gisirikare cyacu harimo abagambanyi. Ntabwo ari mubavuga ururimi rw’i kinyarwanda gusa, hari n’Abanyekongo, turwana n’umwanzi ugaragara, u Rwanda, ndetse n’umwanzi utagaragara, abinjiye munzego z’u buyobozi.”

Tshisekedi kandi yavuze ko ababazwa n’inkunga y’amafaranga umuryango w’u bumwe bw’u Burayi baheruka gusezeranya igisirikare cya RDF, ni mu gihe muri iki Cyumweru, uwo muryango watanze inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero ku ngabo z’u Rwanda.

Iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwo gufasha igisirikare cy’u Rwanda guhangana n’imitwe y’iterabwoba y’aba Jihadiste, mu gihugu cya Mozambique.

Mu gihe cyo kw’iyamamaza kwa Tshisekedi mu mpera z’u mwaka ushize, yari yasezeranyije Abanyekongo ko azatera u Rwanda, avuga ko azarasa i Kigali yiyicariye i Goma.

Kuri ubu uwo Mujyi wa Goma uzengurutswe n’ingabo za M23 ashinja gufashwa n’u Rwanda, n’ubwo rwo rubitera utwatsi hubwo rugashinja Tshisekedi n’ubutegetsi bwe gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda.

Ibi Tshisekedi yongeye ku bigarura mu gihe ibihugu birimo na Angola bari munzira yokunga u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo gushakira amahoro u Burasirazuba bwa RDC n’akarere kose muri rusange.

              MCN.
Tags: BwinshiTshisekediYikoma u RwandaYongeye k'umvikana mu burakari
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y'uko RDC iyitambitse imbere. Igihugu cy'u Rwanda cyikuye mu muryango wa CEEAC nyuma y'aho Repubulika ya demokarasi ya Congo ikibangamiye. Uyu mwanzuro u...

Read moreDetails

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails
Next Post
Abavuga ko Joseph Kabila, wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko yahunze igihugu, bahawe igisubizo.

Abavuga ko Joseph Kabila, wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko yahunze igihugu, bahawe igisubizo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?