• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Félix Tshisekedi n’u munyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika bagiranye ibiganiro bidasanzwe.

minebwenews by minebwenews
May 24, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Félix Tshisekedi n’u munyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika bagiranye ibiganiro bidasanzwe.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Félix Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’u munyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ni biganiro byakozwe hifashishijwe telefone ngendanwa, aho baganiriye ku kibazo cya baheruka kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse bavuga no ku byerekeye umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Iy’i nkuru yashizwe hanze n’ibiro bikuru bya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho byayitangaje bikoresheje urubuga rwa x.

Bivuga ko umunyabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken yavuganye na perezida wa Congo kuri telephone ku bibazo biri muri Congo.

Ibi biro bya vuze ko kandi Blinken yasabye Tshisekedi kwemera inzira y’amasezerano y’amahoro ya Luanda nk’inzira imwe yakemura ibi bibazo ndetse anakomoza ku gitero cyo mu nkambi ya Muganga.

Byagize biti: “Yasabye umukuru w’igihugu gukurikira inzira ya Luanda yananenze igitero cyakozwe tariki ya 03/05/2024, kigabwa mu nkambi ya Muganga na Lushagala muri Goma.”

Mu bindi Blinken Antony yavuganye na perezida Félix Tshisekedi harimo ku cyo bise igitero, ubwo hari abagerageje guhirika ubutegetsi i Kinshasa.

Ati: “Mu izina ry’igihugu cyanjye, twanenze abagabye igitero ku Cyumweru cya pantekoti, bakigaba i Kinshasa”

Mathew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, we yatangaje ko Antony J. Blinken na Félix Tshisekedi baganiriye ku gitero cyibasiye abayobozi n’izindi nzego kandi Amerika izafasha RDC gukora iperereza kubyerekeye abakoze icyo gitero.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubanye n’amahanga y’Amerika, yongeyeho ko ku kibazo cy’u mutekano muke hakenewe ingamba nshya mu kugarura amahoro hubahirizwe amasezerano ya Luanda.

Mu bindi Amerika ivuga ko aba bagabo baganiriye, harimo ko ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi asaba ko hakorwa raporo z’intabaza ku bibera i Goma byibasira abanyantege nke.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’iminsi mike muri iki gihugu hari abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo; bivugwa ko byagizwemo uruhare n’abanyamerika.

Iki gitero cyabaye kandi mu gihe umutwe wa M23 utoroheye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho ukomeje ibitero ari nako usaba ibiganiro ngo nawo ugire uruhare mu miyoborere ya Congo, ndetse ukomeje no kwambura iri huriro ry’Ingabo za RDC ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo.

                MCN.
Tags: Blinken AntonyU Burasirazuba bwa RDCUmutekano
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
M23 yanyomoje ibiri gutangazwa n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ko hari ibice ryafashe.

M23 yanyomoje ibiri gutangazwa n'ihuriro ry'ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ko hari ibice ryafashe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?