Perezida Félix Tshisekedi yabajijwe icyo yenda gukora ngo agaruze imijyi irenga 120 imaze gufatwa.
Ni Martin Fayulu watanze ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, abaza perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi icyo ateganya gukora kugira ngo yisubize ibice avuga ko bigera ku 120 umutwe wa m23 wafashe mu Burasirazuba bwa RDC.
Yabajije ibi bibazo abayobozi ba RDC niba badashobora kurengera ubusugire bw’igihugu kandi abaza niba itegeko nshinga ribuza perezida kubwiza ukuri Abanyekongo kungamba zafatwa zo kugarura umutekano muri iki gihugu byumwihariko mu Burasirazuba bwacyo.
Ibyo bwana Martin Fayulu, umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, yabibajije mu gihe umutwe wa m23 ukomeje kwigarurira ibindi bice, ni mu gihe no ku Cyumweru tariki ya uyu mutwe wafashe umujyi wa Kamandi Gite uherereye muri teritware ya Lubero.
Uwo mujyi wafashwe nyuma y’indi mijyi mito n’iminini nanone m23 yabohoje mu mirwano iheruka kubera i Walikale.
Ifatwa rya Kamandi Gite ryafunguye inzira igana mu mujyi wa Beni kandi itanga uburyo bwo kugera ku kiyaga cya Edward, ku mupaka na Uganda, bityo bituma impungenge ziyongera ku mitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Hagati aho, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko gitegereje amabwiriza mashya y’abayobozi bayo kugira ngo bagabe ibitero bikaze ku mutwe wa m23. Iki kibazo cyakuruye icyifuzo cy’imiryango itegamiye kuri Leta, yagaragaje ko ari ngombwa kurinda no kurengera igihugu mu gihe iki kibazo kigenda cyiyongera.
best site to buy priligy canada Are you going to take Clomid too