• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama igira iya 23 y’umuryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC).

minebwenews by minebwenews
June 8, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama igira iya 23 y’umuryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC).
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama igira iya 23 y’umuryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC).

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 07/06/2024, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC, ntiyagena n’umuhagararira.

Iyi nama yategujwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, abakuru b’ibihugu bagomba kwemeza umunyabanga mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe ambasaderi wa Kanya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.

Indi ngingo yateganyijwe ni iyereye kuri raporo y’umuyobozi mukuru wa EAC akaba na perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.

Perezida wahawe ijambo wa mbere ni Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Yashimiye Salva Kiir Mayardit ku bw’izi ngendo yagize zari zigamije gutanga umusanzu mu kuzahura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi wazambye, agaragaza ko icyo EAC yifuza ari uko RDC by’u mwihariko yagira amahoro.

Perezida Salva Kiir Mayardit yahamagaye Tshisekedi cyangwa umuhagarariye, amenyeshwa ko adahari. Ntabwo uyu muryango watangaje impamvu Tshisekedi atitabiriye iyi nama irebana cyane n’umutekano w’u Burasirazuba bwa RDC umaze igihe kinini warazambye.

Urubuga rwa Africa intelligence rwatangaje ko Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama bitewe n’impamvu perezida William Ruto wa Kenya aherutse gutangaza ko abarwanyi b’u mutwe wa M23 ari Abanyekongo, bityo ko ikibazo cyabo kidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Mu kiganiro na Jeunne Afrique cyakozwe mu kwezi kwa Gatanu, 2023, perezida wa Kenya, William Ruto yagize ati: “Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama tubaza tuti ‘ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanyekongo? Maze RDC iravuga ngo ni Abanyekongo’. Impamvu zari zarangiye. Niba se ari Abanyakongo gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”

Perezida Ruto na we utitabiriye iyi nama we yahagaririwe na minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Ndayishimiye we ahagararirwa na visi perezida w’u Burundi, Prosper Bazombaza. Impamvu yo kutitabira iyi nama kw’aba bakuru b’ibihugu nayo ntabwo yatangajwe.

Abitabiriye iyi nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC, ni perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia.

Umunyamabanga mukuru wa EAC yatangaje ko ba minisitiri b’ubanyi n’amahanga bo muri uyu muryango batazarenza ukwezi bataraganira ku bikubiye muri raporo yuruzinduko rwa Salva Kiir mu Rwanda, u Burundi na RDC.

         MCN.
Tags: Abakuru b'ibihuguEACTshisekedi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yishongeye kubo yita abanzi b’u Burundi, maze ashira Imana imbere.

Umukuru w'igihugu cy'u Burundi, Evariste Ndayishimiye yishongeye kubo yita abanzi b'u Burundi, maze ashira Imana imbere.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?